Loni iratabariza abaturage ba Gaza bugarijwe n’inzara 100%
Yanditswe: Saturday 31, May 2025

Umuryango w’Abibumbye Loni uratanga impuruza ko abaturage ba Gaza 100% bugarijwe n’inzara nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro bishinzwe imfashanyo muri Loni (OCHA).
Yagize ati: “Gaza ni cyo gihugu gifite inzara ku Isi, aho 100% by’abaturage babangamiwe n’inzara.”
Umuvugizi wungirije wa OCHA, we yagize ati: “Ni ko karere konyine, igihugu cyangwa agace gafunganye, aho abaturage bose bugarijwe n’inzara. Birenze uko umuntu yabivuga, biteye ubwoba.”
Ambasaderi wa Isiraheli mu Muryango w’abibumbye i Geneve Daniyeli Meron, kuri X, ashinja ibigo bya Loni ko ari uguhisha ukuri ahubwo ari ugutera icyasha Isiraheli.
Yongeyeho ati: “Loni igaburira Hamas, tutahamya ko imfashanyo igera ku bo igenewe.
Umuvugizi wa OCHA yasobanuye birambuye ingorane Loni ihura nazo mu rwego rwo kugeza imfashanyo muri Palesitina kuko Isiraheli isa n’irekura agatonyanga mu Nyanja, nyuma y’amezi arenga abiri ubwo yuburaga igitero cya gisirikare muri Werurwe 2025.
Uwo muvugizi, akomeza asobanura ko nubwo amakamyo y’imfashanyo 900 yemerewe na Isiraheli gutambuka ariko umutekano muke n’intambara bikomeje gutuma agera kuri 600 ari yo yonyine yemerewe gupakururwa, akaba ari make harebwe ibikenewe.
Laerke avuga komu mateka ya vuba ku Isi, iki ari ikibazo kuko n’iyo iyo mfashanyo nke ishoboka ihageze, abaturage baba basa n’abiyahura nabo bahita bayiraramo.
Ati: “Imfashanyo imaze kwinjira muri Gaza, akenshi ifatwa ako kanya n’abaturage.”
Umuvugizi woroheje ati: “Ni ikibazo cyo kubaho, ikibazo cyoroshye cyo kubaho. Igikorwa cyifuza kugaburira umuryango wabo ndetse n’abana babo.”
Yongeyeho ati: “Uretse ibyo, ubufasha muri aya makamyo yatewe inkunga n’abaterankunga zigomba kujyanwa kuri abo bantu, ntabwo rero nabarenganya.” Iyi mfashanyo igenewe abantu bo muri Gaza ntabwo ikwirakwizwa nkuko twifuza.”
Abajijwe ibijyanye n’imikorere y’umuryango mushya wa Gaza (GHF), ugashyigikirwa na Isiraheli na Amerika, Laerke yagize ati ntigikora.
Umuryango w’Abibumbye, n’imiryango itegamiye kuri Leta, yanze gukorana na GHF, kuko gahunda yayo itubahiriza amahame shingiro y’imfashanyo ariyo kutagira aho ubogamira, n’ubwigenge.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *