skol

Loni yasabye ko hakumirwa iyohereza ry’intwaro muri Sudani

Yanditswe: Tuesday 04, Nov 2025

featured-image

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres yatangaje ko intambara imaze imyaka ibiri muri Sudani irushaho gukomera uko iminsi isimburana, nyamara hari miliyoni z’abantu bicirwamo n’inzara.

Guterres ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere yateraniye muri Qatar, yavuze ko kuva abarwanyi ba Rapid Support Force bafashe umujyi wa El Fasher byatumye ibihumbi by’abaturage bibura gitabara.

Ati: “Ibihumbi n’ibihumbi by’abasivile bagoteweyo. Abantu bari kwicwa n’ibibazo by’imirire, ibyorezo n’urugomo. Kandi dukomeza kumva ibikorwa byo kutubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi n’uburenganzira bwa muntu.”

Yavuze ko nyuma y’uko umutwe wa RSF ufashe umujyi wa El Fasher humvikanye ubwicanyi bwakorewe abantu 450 bari mu bitaro n’ubundi bwibasiye abantu bo mu bwoko bumwe abandi basambanywa ku gahato.

Guterres avuga ko kugira ngo intambara yo muri Sudani ihagarare bisaba ubufatanye bw’umuryango mpuzamaganga.

Ati “Ikintu cy’ingenzi kugira ngo intambara ihagarare ni ugukora ku buryo nta ntwaro yongera kwinjira muri Sudani. Dukeneye gushyiraho uburyo bwo kubazwa inshingano kuko ibyaha biri gukorwa biteye ubwoba.”

Intambara hagati y’ingabo za Leta ya Sudani n’iza RSF yatangiye muri Mata 2023. Leta ya Sudani ivuga ko abamaze kugwa mu mirwano barenga ibihumbi 150 mu gihe abarenga miliyoni 13 bavuye mu byabo.

Loni yasabye ko hakumirwa iyohereza ry’intwaro muri Sudani

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa