skol

Loni yatatse ubukene

Yanditswe: Monday 02, Feb 2026

featured-image

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yatangaje ko uyu Muryango wugarijwe n’ibura ry’amafaranga ku buryo nta gikozwe, amafaranga ufite azashira bitarenze mu kwezi kwa Nyakanga 2026.

Ni ibikubiye mu ibaruwa Antonio Guterres yandikiye ibihugu binyamuryango 193 bya LONI.

Antonio Guterres yavuze ko uyu Muryango uri mu kibazo cyo kuba washiranwa n’amafaranga kuko ibihugu byinshi binyamuryango bitarishyura imisanzu bisabwa.

Yabwiye ibihugu binyamuryango ko ikibazo cy’amikoro uyu muryango uri guhura nacyo gikomeza kuba kibi ko kandi kidindiza ibikorwa yiyemeje.

Ati: "Ikibazo cya none cyo kiratandukanye."

Yavuze ko nko mu 2025, 77% by’imisanzu ari yo yatanzwe bituma hasigara imisanzu myinshi itaratanzwe n’ibihugu binyamuryango.

Guterres yavuze ko ubu Loni itategura ingengo y’imari kuko nta mafaranga ahari yo kuyitegura ko kandi igowe no gusubiza amafaranga.

Ati: "Ntidushobora gushyira mu bikorwa ingengo y’imari mu gihe hari amafaranga atarakusanywa, cyangwa ngo dusubize amafaranga tutigeze na rimwe twakira."

Ibinyamakuru nka BBC byanditse ko amwe mu mashami ya Loni i Geneve mu Busuwisi, yatangiye gufunga ibyuma bikonjesha ibyumba mu rwego rwo kubanya ikiguzi cy’amafaranga y’umuriro.

Loni y’abanyamuryango 193, buri gihugu gitanga umusanzu bijyanye n’ubukungu gifite.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitanga 22% by’ingengo y’imari ikoreshwa na Loni, u Bushinwa bugatanga 20%.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gufata icyemezo cyo kuva muri Mashami ya Loni 31 ndetse nticyatanze imisanzu y’umwaka wa 2025.

Ubutegetsi bwa Trump buvuga ko ayo mafaranga y’Abanyamerika amenshi yabaga asesagurwa, imwe mu miryango ya Loni irimo nk’ushinzwe ubuzima (OMS), Trump yayishinjije kuganzwa na politiki y’ibihugu bimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa