skol

Lt Gen Kruse wayoboraga ubutasi bw’igisirikare cya Amerika yirukanywe

Yanditswe: Saturday 23, Aug 2025

featured-image

Minisitiri w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yirukanye Lt Gen Jeffrey Kruse wari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rw’igisirikare ruzwi nka DIA.

DIA (Defense Intelligence Agency) ni urwego rwihariye rukorera muri Minisiteri y’Ingabo. Ifite inshingano yo gukusanya amakuru tekiniki yifashishwa mu bikorwa by’igisirikare, bitandukanye na CIA ikusanya ay’umutekano muri rusange.

Minisiteri y’Ingabo ntiyasobanuye impamvu Lt Gen Kruse yakuwe mu nshingano, ariko bikekwa ko iki cyemezo gifitanye isano n’amakuru y’isesengura DIA yakoze ku gitero cyagabwe kuri Iran, akajya hanze bitateganyijwe.

Perezida Donald Trump yagaragaje ko ingabo za Amerika zangije burundu ibikorwaremezo bya nucléaire bitatu bya Iran muri Kamena 2025, ariko ubusesenguzi bwa DIA bwo bugaragaza ko nta byinshi byangiritse.

Iyi Minisiteri yagaragaje ko raporo y’ubusesenguzi ya DIA irimo amakuru ahabanye n’ukuri k’umusaruro w’iki gitero, iteguza ko izakora iperereza rigamije kumenya abagize uruhare mu kuyishyira hanze kandi bitari byateganyijwe.

Nyuma y’amezi abiri aya makuru agiye hanze, Lt Gen Kruse yirukanywe, hirukanwa n’abandi bayobozi babiri bakorera muri DIA, ndetse bivugwa ko Minisitiri Hegseth yategetse ko n’abandi bayobozi bo mu ngabo zirwanira mu mazi bava mu nshingano.

Icyemezo cyo kwirukana Lt Gen Kruse cyanenzwe na Senateri Mark Warner, agaragaza ko Trump ashaka gukoresha ubutasi mu nyungu ze, aho guharanira ko bubungabunga umutekano w’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa