Lt Gen Luboya yashinje abanyapolitiki gushaka kwinjiza M23 muri Ituri
Yanditswe: Saturday 20, Jul 2024

Guverineri wa Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lieutenant Général Johnny Luboya Nkashama, yashinje bamwe mu banyapolitiki kugambirira kwinjiza umutwe witwaje intwaro wa M23 muri iyi ntara.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 19 Nyakanga 2024, Guverineri Luboya yavuze ko abanyapolitiki bo muri Ituri bakomeje gushakira M23 abarwanyi b’urubyiruko.
Lt Gen Luboya yagize ati “Kuri M23, hari abiyise abayobozi bari gukusanya urubyiruko rwa hano, kandi bavugana na M23 kugira ngo bayizane muri Ituri. Murebe inzira twanyuzemo. Mbere umutekano w’intara yose wari warahungabanye, ubu muri teritwari eshanu dufite, enye ziratekanye.”
Uyu muyobozi yatangaje ko atazemera ko ibyagezweho muri Ituri bihungabanywa na M23. Ati “Ese dusenye byose kubera ko bamwe bashaka kuzana umwanzi w’abaturage hano? Muri Ituri twavuye kure, hari ubwicanyi.”
Lt Gen Luboya uyobora Ituri kuva muri Gicurasi 2021 ubwo Perezida Félix Tshisekedi yashyiraga iyi ntara mu bihe bidasanzwe, yavuze ko aba banyapolitiki bakorana na M23 bazafatwa, bagezwe mu butabera.
Avuze aya magambo mu gihe Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC ryibumbiyemo imitwe ya politiki na M23, Corneille Nangaa, ahamya ko abarwanyi babo bafite umugambi wo gufata ibice bitandukanye bya RDC birimo n’umurwa mukuru, Kinshasa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *