skol
fortebet

Lt Gen Yav Kabeya wahoze ari umwizerwa wa Tshisekedi yatawe muri yombi

Yanditswe: Wednesday 18, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe iperereza rwataye muri yombi Lt Gen Jean-Claude Yav Kabeya wabaye umwe mu bizerwa ba Perezida Félix Tshisekedi kuva mu 2019 ubwo yajyaga ku butegetsi.

Sponsored Ad

Tshisekedi akijya ku butegetsi muri Mutarama 2019, yagize Lt Gen Yav Kabeya umuyobozi w’ibiro bishinzwe igisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu (Maison Militaire).

Mu 2023, Lt Gen Yav Kabeya yasimbujwe Gen Franck Ntumba kuri iyi nshingano. Icyo gihe byatangiye guhwihwiswa ko izi mpinduka zatewe n’uko Tshisekedi atari acyizera Yav, cyane ko nta yindi mirimo izwi yamuhaye.

Amakuru aturuka i Kinshasa yemeza ko Lt Gen Yav Kabeya yatawe muri yombi mu gitondo cya tariki ya 16 Kamena 2025, gusa ibyo akurikiranyweho ntabwo bizwi, nta n’icyo inzego zibifitiye ububasha ziratangaza.

Urwego rw’igisirikare cya RDC rushinzwe iperereza rumaze iminsi rufunga abofisiye bakuru, gusa ibyaha rubakurikiranyeho ntibyatangajwe. Sosiyete sivile zigaragaza ko hari hasanzwe hafunzwe abo ku rwego rwa ‘Général’ bagera kuri 29.

Sosiyete sivile zagaragaje ko bidakwiye ko aba basirikare bamara igihe kinini bafunzwe bataburanishwa, ariko Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, yasubije ko mu bihe by’intambara nta bwihute buba bukwiye kubaho.

Bikekwa ko gufungwa kw’aba basirikare gufitanye isano n’umwuka mubi uri hagati ya Leta ya RDC na Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ikamushinja kuba mu buyobozi bw’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa