skol
fortebet

M23-AFC basannye banafungura ikiraro cya Kinyadoyi cyari cyarasenywe na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo

Yanditswe: Thursday 11, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 10 Nyakanga 2024, ihuriro rya M23-AFC batashye ikiraro gihuza Kiwanja - Nyamirima - Ishasha - Kiseguru cyari cyarasenywe na FARDC ifatanyije na FDLR, SADC na Wazalendo.

Sponsored Ad

M23 ifatwa nk’umutwe uharanira impinduka muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo ukaba umaze igihe urwanira mu burasirazuba bw’iki gihugu.

M23 ivuga ko mu guharanira impinduka mu gihugu cya Congo bijyana n’iterambere ry’abaturage cyane cyane abari mu duce yigaruriye.

Ikiraro cya Kinyadoyi cyari cyarashenywe na FARDC n’abambari bayo mu rwego rwo guhagarika urujya n’uruza muri turiya duce navuze haruguru.

M23 ivuga ko isanwa ryacyo ryatwaye asaga ibimbi 30 by’amadorari ni ukuvuga ayinga miliyoni 40RWF kandi yose akaba yaratanzwe na M23.

Uwavuze ijambo yavuze ko iki gikorwa kigaragaza neza ko M23 yamaze kufata no kugarura umutekano muri aka gace ka Kinyandoyi bityo hakaba hakurikiyeho ibikorwa by’iterambere.

Urujya n’uruza byahise bitangira ndetse abaturage batangaza ko bishimiye cyane iki gikorwa kuko ubuhahirane bwari bwarahagaze muri utu duce bwongeye gushoboka kandi bashimira akazi M23 ikomeje gukora.

Umuvugizi wa AFC Lawrence Kanyuka yavuze ko bishimiye cyane kongera gufungura ikiraro cya Kinyandoyi nyuma y’igihe gisenywe na FARDC.

Yagize ati: "Iki gikorwa kiragaragaza impinduka zikomeye ku muryango wacu ndetse n’ubushake dufite budashidikanywaho bwo kurinda no gukorera abaturage bacu twita cyane ku mibereho myiza n’amajyambere yabo.

Umuryango wacu uzakomeza kureba uburyo ibikorwa remezo byibanze bisanwa kandi bigatezwa imbere. Kongera kubaka ikiraro cya Kinyadoyi bisobanuye byinshi kurusha ikiraro ubwacyo. Ni ikimenyetso cyo kudacika intege n’umwanzuro ukomeye abaturage bacu bafashe wo kurenga ibibazo bafite bakareba imbere.

Biryo basangirangendo bacu dukunda, tuzakomeza kukorana umurava kugirango imibereho y’abaturage bacu irusheho kuba myiza. Iki kiraro cya Kinyadoyi ubu ni ipfundo rikomeye hagati y’abatuye turiya duce, rikazabafasha guhahirana no gukomeza ubumwe hagati yabo."

Ivomo: Voice of Kivu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa