skol
fortebet

M23 ubu iragenzura imidugudu isaga 100 muri Kivu y’Amajyaruguru

Yanditswe: Friday 09, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’imiryango itegamiye kuri leta yo muri Kivu y’Amajyaruguru burasaba ko Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zongera gutangiza ibitero bikaze ku mutwe wa M23 nyuma y’uko uyu mutwe umaze kwigarurira imidugudu isaga 100 muri teritwari za Rutshuru, Masisi, Nyiragongo na Lubero .

Sponsored Ad

Babisabye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, itariki ya 7 Kanama i Goma nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Perezida w’uru rwego, John Banyene, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’uko M23 igiye kwigarurira utundi duce twinshi, mu gihe cy’agahenge k’iminsi 30 k’ubutabazi, avuga ko kubahirijwe n’Ingabo za Congo.

"Urebye uko umutekano urushaho guhungabana vuba, nyuma y’iterambere rya M23 / RDF-AFC, imiryango itegamiye kuri Leta irasaba ko umukuru w’igihugu akaba n’Umugaba w’ikirenga wa FARDC kurangiza agahenge kubahirijwe na FARDC, kandi agategeka byihutirwa, isubukurwa ry’ibikorwa bya gisirikare rusange ku murongo w’imbere w’urugamba hagamijwe kwigarurira ibice byose bigenzurwa n’umwanzi ", nk’uko byatangajwe na John Banyene.

Avuga ko muri aka gahenge ko kuva ku itariki ya 24 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2024 ari bwo M23 yigaruriye ibice bikikije imidugudu ya Kahira, muri Bashali, muri Teritwari ya Masisi, ndetse igafata imidugudu ya Nkwenda, Kisharo, Nyamilima-Ishasha na Nyakakoma, muri Teritwari ya Rutshuru, kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 6 Kanama 2024.

Uyu yavuze ko ibi bishyira mu kaga imijyi ya Butembo na Beni aho ngo M23 ishobora gukoresha Ikiyaga cya Edward muri Nyakakoma na Vitshumbi kugira ngo yigarurire iyi mijyi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa