Maria Corina Machado, Umunya-Venezuela uherutse kwegukana igihembo cy’amahoro cya Nobel, yahisemo kugiha Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’ishimwe kubera byinshi uyu mugabo yakoze.
Machado yakiriwe na Perezida Trump muri White House, ku wa Kane tariki 15 Mutarama 2026.
Nyuma y’ibiganiro aba bombi bagiranye, Machado yavuze ko “Nahaye umudali Wanjye w’igihembo cya Nobel Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Ni amakuru kandi yahamijwe na Trump, aho yanditse kuri Truth Social ati “Maria yampaye umudali we w’igihembo cya Nobel kubera akazi keza nakoze. Ni igikorwa cyiza cy’icyubahiro ku mpande zombi. Ni umugore w’igitangaza wanyuze muri byinshi.”
Mu Ukwakira 2025 nibwo Maria Machado yahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel kubera uruhare rwe mu “guteza imbere amahoro” muri Amerika y’Epfo, agace bivugwa ko “demokarasi iri mu kaga.”
Machado yatangajwe n’akanama gatanga iki gihembo nk’uwatsinze, mu muhango wabereye i Oslo. Ni mu gihe Trump nawe yashakaga iki gihembo yivuye inyuma.
Yamenyekanye cyane nk’utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nicolas Maduro wayoboraga Venezuela, uherutse gutabwa muri yombi n’Ingabo za Amerika.
Machado ni umwe mu bahabwaga amahirwe yo gusimbura Maduro nyuma yo gukurwa ku butegetsi, gusa Trump yagaragaje ko ashidikanya ku gikundiro cy’uyu mugore iwabo muri Venezuela.
Nubwo uyu mugore yahisemo guha igihembo cye Trump, Akanama gashinzwe gutanga ibihembo byitiriwe Nobel gaherutse gutangaza ko uwatsindiye igihembo cy’amahoro adashobora kugiha undi muntu cyangwa kugisubiza.
Bivuze ko Trump azagumana uyu mudali nk’umurimbo, ariko nta na hamwe bizaba byanditse ko yatsindiye Nobel.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *