skol
fortebet

Macron yagaragaje ko gukura Ayatollah ku butegetsi byahindura Iran nka Libya na Iraq

Yanditswe: Wednesday 18, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko gukura Ayatollah Ali Khamenei ku butegetsi bishobora guteza akavuyo muri Iran nk’uko byagenze muri Iraq ubwo Saddam Hussein yakurwagaho na Libya ubwo Colonel Muammar Qaddafi yicwaga.

Sponsored Ad

Ni igitekerezo yatanze mu gihe bivugwa ko Israel ifite umugambi wo kwica uyu Muyobozi w’Ikirenga wa Iran, nyuma yo kwicira abasirikare bakuru benshi b’iki gihugu mu bitero byiswe ‘Operation Rising Lion’.

Mu kiganiro na ABC News, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko ubutegetsi bwa Ayatollah bumaze imyaka myinshi butera ubwoba abatuye mu Burasirazuba bwo Hagati, asobanura ko kwica uyu Muyobozi w’Ikirenga bitakwenyegeza amakimbirane, ahubwo ko byayahagarika.

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika we yaraye atangaje ko ahantu Ayatollah yihishe hazwi ariko ko ubu nta gahunda ihari yo kumwica.

Trump yagize ati “Tuzi neza aho uwitwa Umuyobozi w’Ikirenga yihishe. Ni igipimo cyoroshye ariko aratekanye. Kuri ubu ntabwo dushaka kumukuraho (kumwica!).”

Macron yagaragaje ko gukura Ayatollah ku butegetsi hifashishijwe ibitero bya gisirikare byaba ari ikosa rikomeye, ati “Ikosa rikomeye ryaba gukoresha ibiteri bya gisirikare mu guhindura ubutegetsi kubera ko byateza akavuyo.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko nta muntu ukwiye gutekereza ko gukura Saddam ku butegetsi bwa Iraq mu 2003 no kwica Qaddafi wa Libya mu 2011 byari igitekerezo cyiza kubera ko byagize ingaruka z’igihe kirekire.

Yagize ati “Ese hari utekereza ko ibyakozwe muri Iraq mu 2003 byari igitekerezo cyiza? Hari uwatekereza ko ibyakozwe muri Libya mu myaka yakurikiyeho byari igitekerezo cyiza? Oya.”

Perezida w’u Bufaransa yasabye impande zirebwa n’aya makimbirane gusubukura ibiganiro bigamije gukemura ikibazo cy’intwaro za kirimbuzi, hagamijwe kubungabunga umutekano w’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa