skol
fortebet

Mali: Abantu 15 baguye mu mirwano yahuje ingabo z’igihugu n’abajihadiste

Yanditswe: Monday 19, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa kane abantu cumi na batanu bo mu ngabo z’igihugu za Mali (FDS) baguye mu mirwano ikaze yabahuje n’inyeshyamba z’abaJihadiste yabereye mu karere ka Mopti hafi y’umujyi wa Diallassagou. Abo Abasirikare bari ku irondo, aho bari mu gikorwa cyo gucungira umutekano abahinzi berekeza mu mirima yabo, maze bagabwaho igitero n’igico cy’aba Jihadiste bifatanije n’itsinda rishyigikiye Islam n’abayisilamu (JNIM).

Sponsored Ad

Icyo gitero cyabereye hafi y’umusozi, aho abajihadiste, bakoresheje za moto, amamodoka,ndetse n’amaguru, bakagaba igitero gitunguranye kandi gikomeye.

Ingabo za Mali mu gusubizanya ibisasu hakoreshejwe imbunda nini, igihe kirekire byahitanye abasirikali cumi na bane n’umujandarume umwe,bamwe barakomereka abandi baburirwa irengero.

Muri iyo mirwano ,Africa News itangaza ko aba Jihadiste batakaje abantu bakeya ugereranyije n’abo ku ruhande rw’igihugu barwanaga .

Mu gihugu cya Mali hagaragara ibibazo by’umutekano bikomeje kuba mu gihugu rwagati, aho imitwe y’abaJihadiste ikomeje kwigarurira uturere, ishyiraho amategeko yayo bwite,ikaba imaze gufata bugwate abasivili 150 mu mezi menshi ashize.

Nubwo hakozwe ibishoboka byose mu kurinda igihugu ndetse n’akarere Mali iherereyemo, abajihadiste bakomeje guhungabanya umutekano muri ako karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa