Mali: Inyeshyamba zigambye kubohora umuturage wa Espagne wari warashimuswe
Yanditswe: Wednesday 22, Jan 2025

Umutwe w’inyeshyamba wa FLA ( Front de Libération de l’Azawad) wo muri Mali watangaje ko wabohoye umuturage wa Espagne wari yarashimutiwe mu Majyepfo ya Algerie mu cyumweru gishize.
Umuvugizi wa FLA, Mohamed Maouloud Ramaadan, yatangarije ku rubuga X ko uyu muturage witwa Gilbert Navarro ubu nta kibazo na kimwe afite.
Ramaadan yagize ati “Umuturage wa Espagne wari waragizwe imbohe, Navarro Giane Gilbert, yabohowe na FLA kandi ubuzima bwe buhagaze neza.”
Umukozi w’uyu mutwe ushinzwe itumanaho, Boubacar Sadigh Ould Taleb, yasobanuye ko Navarro yashimuswe n’agatsiko b’abakora ibyaha byambukiranya imipaka tariki ya 17 Mutarama 2025, ajyanwa mu mujyi wa Indelimane mu Burasirazuba ba bwa Mali.
Minisiteri y’Ingabo muri Algerie yo yatangaje ko Navarro yashimuswe n’abantu batanu bari bitwaje intwaro, gusa ntiyatangaje niba hari umutwe babarizwamo.
Navarro yari yaragiye muri Algerie mu bukerarugendo. Byateganyijwe ko mbere yo gusubira mu muryango we muri Espagne, abanza kunyura muri iki gihugu yafatiwemo.
Ku rundi ruhande, aya makuru yafashwe nk’igisebo kuri Mali kuko bigaragara ko imitwe irwanya ubutegetsi igifite imbaraga mu bice by’Amajyaruguru y’igihugu, benshi bagatinya ko ishobora kuzagera ubwo irema leta yigenga nk’uko ikunze kubisaba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *