skol
fortebet

Mali: Komanda wari ukomeye w’u Burusuya yishwe n’inyeshyamba

Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru akomeje kuvugwa muri Afurika y’Iburengerazuba (Mali), aravuga ko umukomanda ukomeye ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya yiciwe mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba zigendera ku mahame akaze ya Kiyisilamu.

Sponsored Ad

Iki gitero cyagabwe ubwo habaga umuyaga wa serwakira uvanze n’umucanga. Uyu mukomanda wabarizwaga mu mutwe wa Wagner, yishwe ubwo we na bagenzi be bahuriraga ku murongo w’urugamba rwo kurwanya iyo mitwe y’iterabwoba.

BBC ivuga ko uretse uyu mukomanda , hari abandi bacanshuro babarirwa hagati ya 20 na 50 biciwe mu gitero cyagabwe na leta nk’uko Umutwe witwaje intwaro wa CSP-PSD uvuga ko uharanira amahoro, umutekano n’iterambere muri Mali wabyigambye. Aba ngo biciwe hafi y’umujyi wa Tinzaouaten wo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Mali.

Ubuyobozi bwa Wagner nabwo , bweje ko bwatakaje abarwanyi mu itangazo washyize hanze, ariko ntiwavuze umubare w’abapfuye ariko nabo bakavuga ko bishe benshi muri izo ntagondwa izindi zikwira imishwaro.

Ubutegetsi bwa gisirikare buriho muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba, mu 2021 bwari bwiyambaje umutwe w’abacanshuro wa Wagner, bushaka ko ubufasha mu kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini ya Isilamu no kurwanya abaharanira kwigenga ku butegetsi bwa Mali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa