Mangwende na Sefu ntibari kurutonde rwanyuma rw’abakinnyi berekeza muri Libya
Yanditswe: Saturday 31, Aug 2024

Amavubi yitegura gukina na Libya yashyize hanze urutonde rwanyuma rw’abakinnyi 26 azakoresha mu mikino ibiri ,harimo uwo bafitanye na Libya n’uwo bafitanye na Nigeria, rutariho Niyonzima Olivier Sefu Ndetse na Manishimwe Emmanuel Mangwende.
Mu minsi ishize nibwo Umutoza Frank Torsten Spittler yasezerera abakinnyi barimo Iradukunda Simeon na Kwitonda Ally bakinira Police FC, Nkundimana Fabio wa Marine FC ndetse na Hirwa Jean de Dieu wa Bugesera FC.
Uyu munsi nibwo hagombaga ku menyekana urutonde rwanyuma Amavubi agomba kujyana muri Libya gukina umukino wo gushaka itike yo kwerekeza muri Morocco.
Mu bakinnyi batagaragaye ku rutonde rwa nyuma hariho Niyonzima Olivier wa Rayon Sports ,ndetse na Manishimwe Emmanuel Mangwende ,utarabona ibyangombwa akaba yasimbuwe na Ishimwe Christia wa Police FC.
Amavubi arahaguruka kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024 saa 3:50 z’umugoroba azagera Tripoli muri Libya mu gitondo cy’Ejo ku cyumweru.
Bazakina na Libya tariki 4 Nzeri 2024 mu gihe umukino wa kabiri uzaba tariki 10 Nzeri 2024 ,bakira ikipe y’Igihugu ya Nigeria kuri Stade Amahoro mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika 2025 izabera muri Morocco.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *