Melinda Gate yavuze ku birego bivugwamo Bill Gate wari umugabo we
Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026
Melinda Frensh Gates yagarutse ku birego bya Epstain byo gucuruza abantu hagamijwe imibonano mpuzabitsina bivugwamo abarimo Billgate wari umugabo we avuga, bidakwiye ko hari umukobwa unyura muri ubwo bubabare ndetse ko nababigizemo uruhare bose bakwiriye kubiryozwa.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yakoranye na Podcast ya NPR mu ijoro ry’itariki 03 Mutarama 2026, ubwo yabazwaga uko yiyumva nyuma yuko umugabo we Bill Gates agarutsweho mu birego by’uwo mugabo.
Yagize ati: “Ku bwanjye, birangora cyane iyo ayo makuru agarutsweho, kuko bingarura mu bihe byari bibabaje cyane mu rushako rwanjye. Uko biri kose, ikibazo gishobora kuba gihari kandi ubu si bwo naba ngiye kumenya byose.”
Agaruka ku bijyanye n’icyakagombye gukorwa Melinda Gate avuga ko nta mukobwa ukwiye guca mu bihe bigoye nk’ibyo kandi ko n’ababigizemo uruhare bose bakwiriye kubiryozwa.
Ati: “Uko biri kose, ikibazo gishobora kuba gihari, gusa nta mukobwa ukwiye kunyura mu bihe bikomeye abo bakobwa banyujijwemo na Apstain n’abo bafatanyije, abo babikoranye abo ari bo bose bakwiye kubiryozwa.”
Itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatangaje ko mbere y’uko batandukana, Melinda French Gates yari yarababajwe n’imibanire y’umugabo we na Epstein.
Bimwe mu byagarutsweho cyane kandi ni uko ngo Bill Gates yaba yaranduye zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yatewe n’abakobwa bo mu Burusiya.
Abakurikiranira hafi ibya Bill Gate ntibahwemye kubihakana no kubirwanya cyane ko byakunze kugarukwaho ko byagaragaye muri Email yoherejwe na Epstain bikekwa ko yohererejwe Bill Gate nubwo nta gihamya ko yoherejwe kuri email y’uyu muherwe.
Jeffrey Epstein yamenyekanye cyane kubera gutegurira abantu bakomeye ibikorwa by’ubusambanyi mu buryo babyifuzamo bwose, nyuma y’imyaka myinshi dosiye z’abakoranye na we zirimo gutigisa benshi bakomeye ku Isi.
Mu mwaka wa 2008 yashinjwe gushora umwana ukiri muto mu bikorwa by’ubusambanyi ndetse no muri 2019 yongera kubushinjwa. Muri rusange yashinjwaga ibirego birenga 40.
Ni birego bigarutsweho nyuma y’imyaka 7, Jeffrey Epstein yitabye Imana kuko yashizemo umwuka mu 2019 apfira muri gereza ya New York, mu buryo butavuzweho rumwe ubwo yari ategereje kuburanishwa ku cyaha cyo gucuruza abakobwa n’abagore mu bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina urubanza rwavugwagamo abakomeye ku Isi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *