
Abantu 41 bapfuye bazize impanuka ya bisi itwara abagenzi yagoganye n’ikamyo ya rukururana mu Majyepfo ya Mexique.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa 8 Gashyantare 2025, hafi y’Umujyi muto wa Escárcega.
Iyi bisi ni iya sosiyete itwara abagenzi ya Acosta. Yatangaje ko abagenzi bari muri iyi modoka ari 48, aho bavaga mu gace ka Cancun berekeza i Tabasco.
Reuters dukesha iyi nkuru yavuze ko Leta ya Tabasco mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko abantu 41 aribo bapfiriye muri iyi mpanuka, ndetse n’ibikorwa byo gutabara bigikomeje, cyane cyane ibijyanye no kumenya imyirondoro y’abantu bapfiriye muri iyi mpanuka.
Iyi sosiyete ya Acosta yasabye imbabazi ku byabaye ndetse inavuga ko bari gukorana bya hafi ngo bamenye neza icyaba cyateye iyi mpanuka, cyane ko iyi modoka yagenderaga ku muvudoka wemewe n’amategeko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *