Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yongeye kwandikisha amateka mashya mu mupira w’amaguru w’u Bwongereza nyuma yo gufasha iyi kipe kwegukana igikombe cya Premier League nyuma y’imyaka 22 itagitwara.
Ibi byatumye benshi batangira kugereranya Arteta n’uwahoze ari umutoza w’ibihe byose wa Arsenal, Arsène Wenger, waherukaga guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2004 ubwo yari afite ikipe yiswe “The Invincibles”.
Arteta ntabwo yagarukiye gusa ku gutwara igikombe, ahubwo yanasubiyemo byinshi byaranze Wenger. Mu minsi ishize, yagejeje Arsenal ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, ibintu byaherukaga gukorwa na Wenger mu mwaka wa 2006.
Uyu mutoza ukomoka muri Espagne kandi yashoboye guca agahigo ka Wenger ko gutsinda imikino myinshi mu mwaka umwe w’imikino, aho Arsenal ya Arteta yageze ku ntsinzi 40 mu marushanwa yose, iruta iya Wenger yo mu 2001/2002.
Nyuma yo kugera muri Arsenal mu 2019, benshi ntibamuhaga amahirwe kuko yasangaga ikipe iri mu bihe bibi ndetse abafana batakiyizera. Gusa buhoro buhoro yubatse ikipe ikomeye ishingiye ku bakinnyi barimo Bukayo Saka, Martin Ødegaard na Declan Rice.
Abasesenguzi benshi bavuga ko Arteta atangiye kubaka ibihe bishya muri Arsenal nk’uko Wenger yabigenje mu myaka irenga 20 yamaze muri iyi kipe. Hari n’abafana bavuga ko “amateka yisubiyemo”, kuko Arsenal yongeye kugira umutoza ushoboye guhuza abafana, kubaka ikipe ihangana ndetse no guha icyizere abakunzi bayo.
Uyu munsi, Arteta ari mu batoza bavuga rikijyana ku mugabane w’u Burayi, kandi niba akomeje kuri uru rwego, ashobora kurenza ibyo Wenger yakoze muri Arsenal.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *