skol
fortebet

Minisitiri Gashumba yasuye ibitaro bya Kabgayi mama we yakozemo bimubwira ukuntu bihomba miliyoni 5 ku kwezi

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ ibitaro bya Kabgayi byatangarije Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba ko buri kwezi bihomba miliyoni 5 bitewe n’ abarwayi babigana bakoze impanuka abandi bakabigana bakafite ubwisungane mu kwivuza.
Dr Philippe Nteziryayo uyobora ibi bitaro yabitangarije Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kanama 2017.
Minisitiri Diane Gashumba yakiriwe n’ abayobozi batandukanye barimo n’ umushumba wa Dioseze ya Kabgayi Simragde Mbonyintege atemberezwa ibi bitaro (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ ibitaro bya Kabgayi byatangarije Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba ko buri kwezi bihomba miliyoni 5 bitewe n’ abarwayi babigana bakoze impanuka abandi bakabigana bakafite ubwisungane mu kwivuza.

Dr Philippe Nteziryayo uyobora ibi bitaro yabitangarije Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kanama 2017.

Minisitiri Diane Gashumba yakiriwe n’ abayobozi batandukanye barimo n’ umushumba wa Dioseze ya Kabgayi Simragde Mbonyintege atemberezwa ibi bitaro ari nako yerekwa serivisi zihatangirwa.

Dr Nteziryayo ati “Aba barwayi tubazanirwa n’inzego zitandukanye zirimo n’Akarere kandi ntidushobora kwanga kubavura, tugira ikibazo cyo kubona aho tujya kwishyuza igihombo kikagaruka ku bitaro»

Nk’ uko byatangajwe n’ Umuseke dukesha iyi nkuru yatangaje ko, Musenyeri Smaragde Mbonyintege avuga ko hari n’umwenda wa Miliyoni 600 ibi bitaro byigeze guhomba mbere y’uko imicungire ya Mitiweli yinjizwa mu kigo cy’ubwiteganyirize ku buryo ngo ubu batazi umuntu bazabaza iki gihombo.

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yasabye Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga guteganya mu ngengo y’imari yako amafaranga yo kuvuza abaturage nk’aba batagira ubwisungane mu kwivuza, ndetse ngo n’ibitaro ubwabyo bikishakamo ubushobozi bwo kwiyubaka no gukemura ibibazo bagenda bahura nabyo.

Dr Gashumba ati “Ndifuza ko Akarere kabafasha guteganya ayo mafaranga kubera ko ubusanzwe ibi bitaro ari iby’Akarere, ariko kandi mushake uko ikibazo cyakemuka

David Mbasha Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Muhanga avuga ko mu rwego rwo gukemura mu buryo burambye iki kibazo cy’abarwayi bambura ibitaro hari ibiganiro bazabanza gukorana n’inzego z’Akarere zitandukanye bakagifataho umwanzuro.

Minisitiri w’ubuzima yemereye ibi bitaro ko bagiye gusana ivuriro ry’ababyeyi (Matérnité) kubera ko rishaje cyane, anemera ko azongera umubare w’ababyaza kandi ngo bagahemberwa amasaha y’ikirenga bakora.

Dr Diane Gashumba yavuze ko afitanye amateka n’ibi bitaro kuko ngo umwe mu babyeyi be (Maman) ndetse na Sekuru bigeze gukorera ibitaro bya Kabgayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa