skol

Minisitiri Kayikwamba agiye kurega abatangaje ko atwite

Yanditswe: Friday 07, Nov 2025

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko agiye kurega abantu babiri n’ikinyamakuru cyatangaje ko atwite.

Nyuma y’aho Minisitiri Kayikwamba na Perezida Félix Tshisekedi bitabiriye inama yiga ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari yabereye mu Bufaransa tariki ya 30 Ukwakira 2025, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amushusho agaragaza ko atwite.

Bamwe mu bakoresha izi mbuga bavuze ko Minisitiri Kayikwamba atagombaga kwitabira iyi nama bitewe n’ibihe arimo, ariko ko bitewe n’uburemere inama yari ifite, Perezida Tshisekedi yamuhatiye kujyana na we i Paris, bakayitabira.

Byageze aho bamwe bavuga ko Minisitiri Kayikwamba nta mugabo afite, bityo ko umwana atwite ashobora kutazamenya Se, cyangwa se akaba “yaratewe inda na Perezida Tshisekedi”, bashingiye ku kuba yarigeze kumuha ururabo amushimira uburyo akora akazi.

Kuri uyu wa 7 Ugushyingo, Minisitiri Kayikwamba yatangaje ko aya magambo amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga amuharabika kandi ko yibasira agaciro ke n’umuryango we.

Minisitiri Kayikwamba yavuze ko nubwo yibasiwe n’abashaka kumuca intege mu kazi ke, yemera ko afite inshingano zo kurinda umwana we, kubungabunga umuryango, kandi akanakora imirimo ashinzwe muri Guverinoma.

Yagaragaje ko Pero Luwara uba mu Bubiligi, Emmanuel Banzunzi uba muri Suède n’ikinyamakuru Congo Intelligence gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari byo byatangije ibitero bimwibasira, bityo ko bigomba kubibazwa n’amategeko.

Minisitiri Kayikwamba yatangaje ko yasabye ikigo cy’abanyamategeko cyo mu Bubiligi cyitwa ALTIUS gukusanya ibimenyetso, hanyuma kikarega aba bantu n’iki kinyamakuru icyaha cyo guharabika, kwinjira mu buzima bwite bwe no gukwirakwiza ibihuha.

Uyu muyobozi yasobanuye ko agiye gutanga ikirego mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore kuko imibiri yabo idakwiye guhindurwa irwaniro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner agiye kujyana mu nkiko abatangaje ko atwite

Ifoto Minisitiri Kayikwamba yafashwe ubwo yari kumwe na mugenzi we w’u Bufaransa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa