skol

Minisitiri Kayikwamba yinyuzemo ubwo yahakanaga ubufatanye bwa Leta ya RDC na FDLR

Yanditswe: Friday 14, Nov 2025

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yinyuzemo ubwo yahakanaga ubufatanye bwa Leta yabo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Mu kiganiro na Al Jazeera, Minisitiri Kayikwamba yibukijwe ko Guverinoma ya RDC yasabwe guhagarika ubufatanye n’umutwe wa FDLR kandi ibyo bigakorerwa ubugenzuzi.

Muri iki kiganiro cyasohotse tariki ya 13 Ugushyingo 2025, umunyamakuru yabajije Kayikwamba ati: “Wabwira Isi ko mudafasha FDLR?”, amusubiza azunguza umutwe ati “Ntidufasha FDLR. Ntituyifasha.”

Minisitiri Kayikwamba yavuze ko FDLR ari “Abanyarwanda bamaze imyaka 30 ku butaka bwacu, bahungabanyije cyane abaturage bacu, si Abanyarwanda.”

Uyu muyobozi yibukijwe ko hashize imyaka myinshi imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu igaragaza ko RDC ikorana na FDLR cyangwa ikayirwanya bitewe n’uko umubano ubutegetsi bwayo n’u Rwanda uhagaze.

Yahawe urugero rwa raporo zo mu 2009, arasubiza ati: “Uri kuvuga ku byo mu 2009, kandi ubu turi mu 2025.”

Mu gihe Minisitiri Kayikwamba yari akomeje kuyobya umunyamakuru, yamubwiye ko akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano tariki ya 21 Gashyantare 2025 katoye ‘Umwanzuro wa 2773’ wamagana ubufasha ingabo za RDC ziha imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane FDLR, unasaba ko ubwo bufasha buhagarara.

Minisitiri Kayikwamba yabajijwe niba n’akanama ka Loni karabeshyeye ingabo za RDC, asubiza ko niba hari ubufasha FDLR ihabwa, butaba bushingiye kuri politiki ya Leta, ahubwo ko bwaba butangwa na bamwe mu basirikare b’Abanye-Congo.

Yagize ati: “Niba hari ubufasha buhabwa FDLR, ntekereza ko hari itandukaniro ry’ingenzi dukwiye kugaragaza, si politiki ya Leta. Turi kuvuga ku bantu ku giti cyabo mu gisirikare kandi iyo tubonye ibimenyetso byabyo, dufite uburyo bwo kubibabaza, tukabafatira ibihano.”

Ubwo Minisitiri Kayikwamba yageragezaga kwikurayo, umunyamakuru yamubajije impamvu akanama ka Loni katasabye abasirikare ku giti cyabo bo muri RDC guhagarika ubufasha baha Leta, kakabisaba igisirikare cya Leta, niba koko atari politiki ya Leta.

Uyu muyobozi yemeye ko igisirikare cya Leta ari cyo cyagombaga gusabwa guhagarika ubu bufasha kubera ko ari cyo gishinzwe abasirikare, kugira ngo urenga ku mabwiriza n’amategeko abihanirwe.

Tariki ya 10 Ukwakira 2025, hashingiwe ku biteganywa n’amasezerano y’amahoro ya Washington, igisirikare cya RDC cyasabye abarwanyi ba FDLR kurambika intwaro kugira ngo bacyurwe mu Rwanda, gisaba abasirikare b’Abanye-Congo guhagarika gukorana na bo.

Umunyamakuru yagaragarije Kayikwamba ko nubwo we avuga ko abasirikare bake ba RDC ari bo bashobora kuba bakorana na FDLR, itangazo ry’igisirikare cya Leta ribasaba guhagarika ubwo bufatanye rica amarenga ko ikibazo cyaba cyarageze ku rwego rukomeye.

Minisitiri Kayikwamba yavuze ko igisirikare cya RDC gikomeje ubukangurambaga busaba FDLR kurambika intwaro. Yabajijwe niba abarwanyi b’uyu mutwe baratangiye kubahiriza ubwo busabe, asubiza ko basanzwe bazirambika hashingiwe kuri gahunda ya Loni yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y’inyeshyamba.

Umuvugizi wa FDLR mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Octavien Mutimura, aherutse gutangariza Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko abarwanyi babo badateze kurambika intwaro, ahubwo ko biteguye kurwana mu gihe bagabwaho ibitero.

Lt Col Mutimura yagize ati: “Kurambika intwaro ibyo dusaba bitubahirijwe ni inzozi…Iyo uri mu muriro, ntushidikanya ko waterwa.”

Abarwanyi ba FDLR bari mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC, birimo teritwari ya Walikale. Bakomeje kwifatanya n’ihuriro ry’ingabo za Leta mu kugaba ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, muri Kamena yatangaje ko FDLR igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000. Muri iki cyumweru, Loni imaze gucyura abarwanyi 12 b’uyu mutwe.

Bigoranye, Minisitiri Kayikwamba yemeye ko FDLR ishobora kuba ifashwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa