Minisitiri ushinzwe ubuhinzi no kwihaza mu biribwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Muhindo Nzangi Butondo, yandagaje bikomeye igisirikare cy’igihugu cyabo n’ubutasi bwacyo, asobanura ko byikanga uruhande bihanganye bitewe n’ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro Minisitiri Muhindo yagiriye kuri YouTube channel ya Bosolo na Politik ku wa 5 Mutarama 2026, yagaragaje ko mu ntambara Leta ya RDC itsindwa harimo n’iy’isakazamakuru kuko nka mbere y’uko ihuriro AFC/M23 rifata Umujyi wa Uvira, ingabo z’igihugu cyabo zari zahunze.
Yagize ati “Ntange urugero ku ifatwa rya Uvira. Batangaje ifatwa rya Uvira ariko M23 yari ikiri muri Luvungi. Bakoze tweet, bose bumva ko Uvira yafashwe, bava muri Uvira mu gihe umwanzi yari akiri mu bilometero 30.”
Tariki ya 9 Ukuboza 2025 ni bwo abarwanyi ba AFC/M23 binjiye mu mujyi wa Uvira, bawuvamo nyuma y’icyumweru, babisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabijeje ko ibiganiro by’amahoro bigiye gukomeza.
Minisitiri Muhindo yatangaje ko AFC/M23 ifite igisirikare gikomeye ku buryo iyo Amerika itayisaba kuva mu Mujyi wa Uvira, ubu iba iri mu Mujyi wa Kalemie mu Ntara ya Tanganyika.
Ati "Ndagira ngo nkubwire ko iyo hatabaho ubutumwa bugufi bwa Marco Rubio bwaje buvuga ngo ‘Ntitwishimye! Ntitwishimye!’, ntekereza ko tutaba turi kuvuga ibi. Baba bari muri Kalemie kubera ko mu nzira nta kintu kinini cyarimo, tuvugishije ukuri. Ibyo byaduhaye umwanya wo kwitegura.”
Uyu muyobozi yatangaje ko kuba AFC/M23 itarafata ibindi bice, atari ku bw’imbaraga nke z’igisirikare cyabo, ahubwo ko byatewe n’uko Amerika yitambitse. Ahamya ko imbaraga Leta ya RDC isigaranye ari iza dipolomasi.
Minisitiri Muhindo Nzangi yatangaje ko abasirikare ba RDC bavuye mu Mujyi wa Uvira kubera ubutumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *