Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yanze kwifuriza igihugu cye kurama
Yanditswe: Wednesday 23, Jul 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Bart De Wever, yatunguranye yanga kwifuriza igihugu cye kurama ubwo cyizihizaga umunsi Leopold I yarahiriye kuba Umwami wacyo hashize hafi umwaka kibonye ubwigenge.
Ni ubwa mbere Bart yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza uyu munsi nka Minisitiri w’Intebe. Yitabiriye ibice bibiri byawo birimo amasengesho (Te Deum) n’akarasisi ka gisirikare kabereye ku mbuga nini i Bruxelles.
Bart yabajijwe niba ashobora kuvuga ngo "Harakabaho u Bubiligi", yasubiJe ko bidashoboka kuko imyemerere ye nk’umunyamuryango w’ishyaka N-VA ry’Aba-Flammands idahura n’iyi nteruro.
Yagize ati “Oya kubera ko nubaha imyemerere y’abantu bose, ariko n’iyanjye igomba kubahwa. Ntabwo ngiye gusara kubera umuntu.”
Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yabwiye umunyamakuru ko atari akwiye kumubaza iki kibazo, kuko ari ukugerageza kumugusha mu mutego wa politiki.
Minisitiri w’Ingabo w’u Bubiligi, Théo Francken, na we yanze kuvuga “Harakabaho u Bubiligi”, bitewe n’imyemerere ahuje na Bart kuko na we ari umunyamuryango wa N-VA, ahitamo kuvuga ati “Harakabaho ingabo.”
U Bubiligi bugizwe n’abaturage bo mu byiciro bitatu: Aba-Flammands bavuga Igiholandi batuye mu majyaruguru, Aba-Wallons bavuga Igifaransa ndetse n’ab’i Bruxelles bavuga indimi zitandukanye.
Aba-Flammands bashinze ishyaka N-VA (Nieuw-Vlaamse Alliantie) rishyira imbere politiki y’ubwoko bwabo, bagaragaje kenshi ko bifuza kwigenga, aho gukomeza kuyoborwa byuzuye n’ubutegetsi bw’i Bruxelles.
Minisitiri w’Intebe Bart mu 2010 yigeze kuvuga ko u Bubiligi bwunze ubumwe butazashoboka, ikaba ari yo mpamvu we n’abandi banyamuryango ba N-VA bashimangira ko amajyaruguru y’iki gihugu akwiye kugira imiyoborere yigenga.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *