skol

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yicariye intebe ishyushye kubera dosiye ya Epstein

Yanditswe: Tuesday 21, Apr 2026

featured-image

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, akomeje gusabwa kwegura kubera guha akazi umudipolomate wabaye inshuti magara y’umushoramari Jeffrey Epstein wahamijwe ibyaha byo gushora abakobwa mu busambanyi.

Muri Gashyantare 2025, Starmer yagize Peter Mandelson Ambasaderi w’u Bwongereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abizi ko uyu mudipolomate yabaye inshuti ya Epstein, nubwo we yabwiye abadepite ko atari azi ko umubano wabo wari ukomeye cyane.

Starmer ryabwiye abadepite muri Gashyantare 2026 ko ubwo Mandelson yabazwaga ku mubano we na Epstein, yabeshye Guverinoma ko utari ukomeye, ati “Ndicuza kuba naramuhaye inshingano. Iyo nza kumenya ibyo nzi uyu munsi, ntiyari kwegera Guverinoma.”

Ku wa 20 Mata, Starmer yasubiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza kugira ngo asobanure byinshi ku cyemezo yafashe cyo kugira Mandelson Ambasaderi, ashimangira ko ikosa atari we ryaturutseho, ariko bamwe mu bagize Inteko bagaragaje ko ayo ari amatakirangoyi.

Umuyobozi w’ishyaka ry’Aba-Consérvateurs ritavuga rumwe na Guverinoma y’Abakozi, Kemi Badenoch, yagize ati “Ibi bitwereka ibintu bibiri: Minisitiri w’Intebe ari kubeshya cyangwa ntafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu.”

Senateri Maurice Glasman wo mu ishyaka ry’Abakozi yagaragaje ko Starmer akwiye kwegura nyuma yo gukora iri kosa, kuko nta cyizere azongera kugirirwa. Ntabona ko gusaba imbabazi bihagije.

Uyu munyapolitiki yagize ati “Ntiyakomeza kuba Minisitiri w’Intebe wizewe. Kandi ntiyavuga ngo ‘Nakoze ikosa, mumbabarire’.”

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko mu gihe Starmer akomeje gushyirwaho igitutu, Meya w’umujyi wa Manchester, Andy Burnham, na Angela Rayner wabaye Minisitiri w’Intebe wungirije bahuriye mu nama y’ibanga tariki ya 17 Mata, bivugwa ko yaganiriwemo ahazaza h’ishyaka ry’Abakozi.

Umusesenguzi wigisha amasomo ya politiki muri Kaminuza ya Queen Mary i Londres, Prof. Tim Bale, yatangarije ikinyamakuru The Washington Post ko ikiganiro cyabereye mu Nteko ku wa 20 Mata cyashyize ahazaza ha Starmer mu kaga gakomeye.

Prof. Bale yatangaje ko bigoye kwizera ko Starmer azarenza mu Mpeshyi akiri Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, kandi ko ishyaka ry’Abakozi rishobora gutsindwa bikomeye amatora yo mu nzego z’ibanze ateganyijwe muri Gicurasi 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa