Minisitiri w’Intebe wa Hongrie yatanze umuburo k’u Burayi bugiye gusenyuka
Yanditswe: Monday 08, Sep 2025
Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban, yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nudakora amavugurura akomeye, uzasenyuka bitarenze mu myaka 10.
Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban, yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nudakora amavugurura akomeye, uzasenyuka bitarenze mu myaka 10.
Uyu mugabo usanzwe azwi cyane ku kunenga u Burayi yavuze ko "Umuryango w’u Burayi uri kugana ku ndunduro ndetse winjiye mu bihe by’isenyuka. Nibikomeza gutya, bizaba amateka mabi y’isenyuka ry’Umuryango wahoze ufite ishema ku ruhando mpuzamahanga."
Uyu mugabo yavuze ko impamvu u Burayi buri mu mazi abira ari ukubera uburyo ibihugu bigize EU usanga bifite intego zitandukanye, bitagendera ku murongo umwe.
Ati "Tugomba kuba mu murongo umwe, dufite imbaraga zimwe, ariko turashaka kugenda ku muvuduko utandukanye... niduhitamo gufatanya, Ubumwe bw’u Burayi buzabaho."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *