skol

Minisitiri w’Intebe wa Qatar yifurije mugenzi w’u Rwanda imirimo myiza

Yanditswe: Wednesday 30, Jul 2025

featured-image

Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim al-Thani, yashimiye mugenzi we Dr. Justin Nsengiyumva uheruka kugirwa Minisiri w’Intebe ndetse anamwifuriza kuzagira imirimo myiza.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yahaye Dr. Justin Nsengiyumva amushimira ko yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe ku wa 23 Nyakanga 2025, asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze muri izi nshingano imyaka irindwi n’amezi 10.

Minisitiri bin Jassim al-Thani yavukiye i Doha mu 1980, afite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Bukungu ndetse no mu bijyanye n’imiyoborere mu by’imari yakuye muri Kaminuza Nkuru ya Qatar mu 2003.

Mu 2016, nibwo yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, nyuma y’umwaka agirwa Minisitiri w’Intebe Wungirije, umwanya yagumyeho kugeza mu 2023 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe wa Qatar.

Uyu muyobozi yagiye agaragara mu biganiro bitandukanye bihuza Leta ya RDC n’Ihuriro rya AFC/M23.

Ku wa 1 Kamanea 2025, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ku bufatanye bw’ibihugu byombi, banagaruka ku bibazo by’umubano umaze iminsi utifashe neza hagati y’u Rwanda na RDC.

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano mwiza mu nzego zirimo urw’ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi, umutekano n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa