skol
fortebet

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine yasuye inshuti magara y’u Burusiya

Yanditswe: Tuesday 23, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, kuri uyu wa Kabiri yatangiye urugendo rwe rwa mbere mu Bushinwa kuva inshuti yabwo, u Burusiya, bwatera igihugu cye mu 2022.

Sponsored Ad

Hagati aho, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi bamaganye umubano wa Hongria n’u Burusiya.

Iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, azagirana ibiganiro n’u Bushinwa ku buryo bwo kuzana amahoro mu gihugu cye.

U Bushinwa bufatwa nk’umwe mu bashyigikiye bikomeye u Burusiya nyuma y’igitero cyo kuva mu 2022, nubwo Beijing yigaragaza nk’idafite aho ibogamiye.

Hagati aho, muri EU, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga n’ingabo banze gukomera inama muri Hongria mu rwego rwo kwamagana urugendo Minisitiri w’Intebe, Viktor Orban, aherutse kugirira i Moscou. Inama nkuru y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ahubwo izabera i Buruseli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa