skol

Minisitiri wo mu Bwongereza yavuze ko abonye amahirwe yashimuta Perezida Putin

Yanditswe: Sunday 11, Jan 2026

featured-image

Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, John Healey yavuze ko aramutse abonye amahirwe yo kugira umuyobozi ku Isi akura mu bandi, yashimuta Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.

Ibyo Minisitiri Healey yabivuze ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wa Kiev Independent mu ruzinduko yari yagiriye muri Ukraine mu mpera z’iki cyumweru.

Uyu munyamakuru yabajije Minisitiri Healey umukuru w’igihugu yashimuta ku Isi bibaye ngombwa, undi ati “Nafata Putin nkamushyira muri kasho kuko akora ibyaha by’intambara birimo no gushimuta abana muri Ukraine.”

Amagambo ya Minisitiri Healey aje nyuma y’icyumweru kimwe Amerika itaye muri yombi Nicolas Maduro wayoboraga Venezuela n’umugore we ibajyana muri Amerika ibashinja uruhare mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Ni igikorwa benshi bagereranyije n’ubushimusi kuko Maduro n’umugore we basanzwe mu rugo rwabo i Caracas.

Ni ibintu kandi bamwe bashingiyeho basaba Perezida Vladimir Zelensky wa Ukraine gusaba Amerika gukorera u Burusiya nk’ibyo yakoreye Venezuela.

Byageze aho Perezida Zelensky avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izi icyo igomba gukurikizaho, benshi babifata nk’aho ari ukuyisaba guta muri yombi Perezida Putin, ariko Perezida Donald Trump wa Amerika ubwo yabibazwaga n’abanyamakuru yabyamaganiye kure.

Mu minsi ishize, u Bwongereza bwigaragaje nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya ndetse Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza yasabye abaturage kwakira mbere ko icyo gihugu gishobora gushyamirana n’u Burusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa