skol
fortebet

Ministiri w’Umutekano muri Israel yakumiriwe mu Bufaransa

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Saturday 23, May 2026

featured-image

Sponsored Ad

skol

Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Israel, Itamar Ben Gvir, atemerewe gukandagira ku butaka bw’icyo gihugu nyuma y’amashusho yakwirakwije agaragaza bamwe mu bari mu itsinda rya ‘Global Sumud’ bapfukamye babohewe amaboko inyuma.

Global Sumud ni itsinda ry’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye cyane cyane iby’i Burayi, bahuriye mu bwato bwinshi, bajyana imfashanyo mu Ntara ya Gaza yamaze igihe kinini igabwaho ibitero n’ingabo za Israel.

Uretse kwamagana ibitero bya Israel, iri tsinda ryananenze uburyo abaturage bo muri Gaza bafungiwe inzira zinyuramo imfashanyo, ryiyemeza kuzinyuramo ku gahato rikagera ku bo rishaka gufasha.

Kuri uyu wa 23 Gicurasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yavuze ko Paris yafatiye Gvir uyu mwanzuro kubera ko yakoze igikorwa gitesha agaciro Abafaransa n’Abanyaburayi bari muri ubu bwato.

Minisitiri Barrot yagize ati “Guhera uyu munsi, Itamar Ben-Gvir ntiyemerewe kwinjira ku butaka bw’u Bufaransa. Iki cyemezo gikurikiye igikorwa kitihanganirwa cyakorewe Abafaransa n’Abafaransa bari mu bwato bwa Global Sumud.”

Icyemezo cy’u Bufaransa kije gikurikira umwuka mubi umaze iminsi ututumba hagati ya Israel n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi kubera uburyo abaturage bari mu bwato bujyanye imfashanyo muri Gaza bafashwe.

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yanenze byeruye ayo mashusho, avuga ko adahuye n’amahame mpuzamahanga yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Nyuma y’igitutu cyinshi, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, na we yanenze Gvir, avuga ko uburyo abo bantu bagaragajwe ari amahano adahuye n’indangagaciro za Israel.

Ku wa 19 Gicurasi ni bwo inzego z’umutekano za Israel zafatiye mu mazi mpuzamahanga ubwato 50 bwari butwaye abantu 430 bagize Global Sumud. Bivugwa ko batotejwe, banakorerwa ibindi bikorwa bibatesha agaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa