skol
fortebet

Mozambike:Basabwe gutungira agatoki abakomeje kwica abantu bafite uruhara n’aba nyamweru

Yanditswe: Sunday 11, Feb 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Mozambike haravugwa ubwicanyi bukomeye buri gukorerwa abagabo bafite uruhara ndetse n’aba nyamweru mu rwego rwo gushaka amafaranga, aho Leta yasabye abaturage gutungira agatoki aba bicanyi bagakanirwa urubakwiriye.
Mu bihugu byinshi bya Afurika, hamaze iminsi hari ubwicanyi bukorerwa ba nyamweru aho ibice by’imibiri yabo babigurisha abapfumu akayabo k’amafaranga none bwakomereje no ku bagabo bafite uruhara.
Aba bicanyi bavuga ko mu ruhara habamo ubukungu bityo bagomba kwica (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Mozambike haravugwa ubwicanyi bukomeye buri gukorerwa abagabo bafite uruhara ndetse n’aba nyamweru mu rwego rwo gushaka amafaranga, aho Leta yasabye abaturage gutungira agatoki aba bicanyi bagakanirwa urubakwiriye.

Mu bihugu byinshi bya Afurika, hamaze iminsi hari ubwicanyi bukorerwa ba nyamweru aho ibice by’imibiri yabo babigurisha abapfumu akayabo k’amafaranga none bwakomereje no ku bagabo bafite uruhara.

Aba bicanyi bavuga ko mu ruhara habamo ubukungu bityo bagomba kwica abagabo barufite kugira ngo barugurishe,ibintu byamaganwe na Leta ya Mozambike binyuze ku muyobozi wa polisi y’iki gihugu Bernadino Rafael wasabye aba bicanyi kubireka ndetse abwira abaturage kureka kwihanira aba bicanyi ahubwo bakabashyikiriza Leta.

Yagize ati “Twamaganye abantu bakomeje gushaka ba nyamweru n’abagabo bafite uruhara ngo babice babone amafaranga.Bakwiye gufatwa bagashyikirizwa ubuyobozi kugira ngo badufashe kumenya uwabategetse kubikora ndetse n’ababyihishe inyuma. Nta muntu wemerewe kwihanira mu gihe hafashwe umwicanyi.

Uretse muri Mozambike,mu bihugu nka Tanzania,Burundi n’ibindi byo hirya no hino muri Afurika,ba nyamweru bakomeje guhigwa bukware aho imiryango mpuzamahanga yahamagariye ibi bihugu bigaragaramo ubu bwicanyi guhaguruka kugira ngo bicike burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa