Mozambique: Abanyarwanda bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31
Yanditswe: Thursday 10, Jul 2025
Abanyarwanda batuye muri Mozambique bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31, mu gikorwa cyitabiriwe n’abarenga 300, barimo abayobozi mu nzego za Leta ya Mozambique, abahagaririye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga ikorera muri icyo gihugu. Hari kandi Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Col (Rtd) Donat Ndamage, yagarutse ku mateka mabi u Rwanda rwaciyemo n’ubuzima bushya igihugu gifite kuri ubu, anashimira uruhare n’ubwitange bw’Inkotanyi zabohoye u Rwanda.
Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 31, ubu u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi cyubakiye ku bumwe n’ubwiyunge, anagaruka ku buryo rumaze kugera kuri byinshi birimo n’umutekano na demokarasi.
Yashimiye imibanire myiza iri hagati ya Mozambique n’u Rwanda n’amasezerano y’ubutwererane yasinywe ku mpande zombi, ari mu nzego zirimo n’umutekano, aboneraho gushima inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri kugira uruhare mu kugarura amahoro muri Mozambique, ku ruhare zigira mu guhashya umutwe w’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado. Asoza ashimira Ubuyobozi bw’ibihugu byombi ku bimaze kugerwaho mu mibanire yabyo.
Ambasaderi Col (Rtd) Donat Ndamage yanashimiye abakuru b’ibihugu byombi ku ruhare bagira mu guteza imbere imikoranire iganisha ku iterambere.
Umushyitsi Mukuru muri ibi birori yari Minisitiri w’Ubuhinzi, Ibidukikije n’Uburobyi wa Mozambique, Roberto Mito Albino.
Mu Ijambo rye, yashimiye u Rwanda ku bimaze kugerwaho mu mibanire y’ibihugu byombi, avuga ko yifuza kubona ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwiyongera ndetse bukagera ku Mugabane wa Afurika, anashimira uruhare Abanyarwanda bagira mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu cyabo.
Ibirori kandi byaranzwe n’imbyino z‘itorero Ikirezi ndetse abaturage b’icyo gihugu nabo babyinnye imbyino zishimangira umuco w’igihugu cyabo. Ibi birori kandi byanaranzwe n’ubusabane bwahuje ababyitabiriye bose.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *