Mu Bubiligi umudepite yambuwe ubudahangarwa kubera ubusinzi
Yanditswe: Monday 02, Jun 2025

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yakuyeho ubudahangarwa bwa Kathleen Depoorter, umudepite wo mu ishyaka N-VA azira gutwara imodoka yasinze.
Kathleen wambuwe ubudahangarwa yazize gutwara imodoka yanyweye ibisindisha, yanga ko bamupima urugero rw’ibisindisha ndetse ngo imodoka yari atwaye nta bwishingizi ifite.
Kubera ubudahangarwa abadepite baba bafite iyo bari mu butumwa bw’akazi, ntiyagombaga gukurikiranwa n’ubutabera uretse igihe Inteko Ishinga Amategeko yaba ibyemeje.
Depoorter yagaragaje ko yicuza ibyo yakoze avuga ko "bitari bikwiye kubaho".
Inkuru dukesha 7sur7 ivuga ko mu gihe komisiyo ishinzwe imyitwarire mu Nteko ishinga amategeko y’u Bubiligi yasuzumaga ikibazo cye, uyu mudepite yemeye kwamburwa ubudahangarwa bwe ndetse na we arabyisabira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *