skol

Mu Buhinde abantu 10 bahiriye mu bitaro mu cyumba cy’indembe

Yanditswe: Monday 16, Mar 2026

featured-image

Abantu 10 bari barwariye mu ndembe bahiriye mu muriro wafashe mu kigo cyita ku bagize ihungabana, mu bitaro bya leta mu ntara ya Odisha mu Buhinde.

Abapfuye bose bari abarwayi, mu gihe abakozi 11 b’ibitaro barimo kuvurwa kubera guhira muri uwo muriro barimo gukiza abarwayi, nk’uko umukuru w’iyi ntara abivuga.

Umuriro, bakeka ko watewe n’ikibazo cy’amashanyarazi, watangiriye mu cyumba cy’indembe cya Medical College and Hospital mu mujyi wa Cuttack hafi ya saa munani n’igice z’igitondo ku isaha y’aho kuri uyu wa mbere.

Imiriro mu bitaro ikunze kugarukwaho mu Buhindi, kandi myinshi muri yo iterwa n’ibibazo by’amashanyarazi.

Mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, abarwayi batandatu bari mu bitaro bari mu kaga bapfuye mu muriro mu cyumba cy’indembe mu ntara ya Rajasthan.

Mu 2024, umuriro mu cyumba cy’abana bavuka bafite ibibazo by’ubuzima mu kigo cy’ubuvuzi mu mujyi wa Jhansi wo mu majyaruguru wahitanye byibura abana 10 bavukaga.

Mu muriro wadutse ku bitaro mu rukerera kuri uyu wa mbere, abategetsi bavuze ko abashinzwe kuzimye umuriro n’abakozi bo kwa muganga bagerageje gutabara bakarokora bamwe mu barwayi.

Leta yamenyesheje ko hazatangwa indishyi ku miryango y’abapfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa