skol

Mu Bwongereza hari guteganywa itegeko ribuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Monday 16, Feb 2026

featured-image

U Bwongereza bushobora gufata ingamba zikakaye no gushyiraho itegeko ribuza abana bafite munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Ni itegeko rimeze neza nk’iryo Australia iheruka gushyiraho ryo kubuza abana bafite munsi y’iyo myaka gukoresha imbuga nkoranyambaga

Mu kwezi gushize, Guverinoma y’u Bwongereza iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer yatangije ibikorwa byo gukusanya ibitekerezo n’ubujyanama ku buryo bwo gukumira abana bari munsi y’imyaka 16 ku gukoresha imbuga nkoranyambaga kandi n’amategeko hakagira igihinduka ku buryo byazana impinduka.

Ibihugu nka Espagne, u Bugereki na Slovenia na byo biri gukora kuri ayo mavugurura ashobora gusiga abana b’imyaka 16 badakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ibyo byashyizwemo imbaraga cyane kuva Elon Musk yashyiraho AI izwi nka Grok kuri X, aho usanga ishobora gukora amafoto arebana n’ibikorwa biteye isoni nk’imibonano mpuzabitsina n’ibindi bishobora kubangamira abana.

Nko muri Australia, iri tegeko ryatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 10 Ukuboza 2025, aho imbuga nkoranyambaga 10 zirimo Tiktok, Snapchat, Instagram, Facebook, Thread, X, Kick, Reddit, YouTube na Twitch zahise zikuraho konti zose z’abana bari munsi y’imyaka 16.

Ni itegeko Australia yashyizeho rivuga ko ku mbuga nkoranyambaga haba ibintu byinshi byangiza ubuzima bwo mu mutwe bw’abana birimo ihohoterwa, kugira amakuru atari yo mu bintu bitandukanye, kwerekwa amashusho y’urukozasoni n’ibindi.

Minisitiri Ushinzwe Siyansi, Guhanga ibishya n’Ikoranabuhanga mu Bwongereza, Liz Kendall yavuze ko mu mategeko harimo inenge kandi zikwiye gukurwamo burundu.

Yerekanye ko u Bwongereza budashobora kwemera ko icyuho mu igenzura rikomeza kubaho, cyane cyane ko iryo tegeko ryifashishwa kuri ubu ryatwaye hafi imyaka umunani kugira ngo ritorwe kandi ritangire gushyirwa mu bikorwa.

Yakomeje ati “Mfite impungenge kuri izi porogaramu z’ubwenge buhangano (AI chatbots)… kandi na Minisitiri w’Intebe na we ahangayikishijwe n’ingaruka zigira ku bana n’urubyiruko.”

Yakomeje asobanura ko hari abana bamwe batangiye kugirana umubano wihariye (one-to-one) n’izo sisitemu za AI kandi zitari zarateguwe zifite ingamba zihagije zo kurinda umutekano w’abana.

Yavuze ko guverinoma izatangaza ibyifuzo byayo mbere ya Kamena 2026.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ryo mu Bwongereza ku wa Mbere, Kendall yavuze ko ibigo by’ikoranabuhanga bizaba bifite inshingano zo kwemeza ko porogaramu zabyo zubahiriza amategeko y’u Bwongereza.

U Bwongereza kandi buzagisha inama ku mpinduka zigamije gushyiraho itegeko ryo kubika amakuru mu buryo bwihuse (automatic data-preservation orders) igihe umwana apfuye, kugira ngo abashinzwe iperereza babashe kubona no kurinda ibimenyetso by’ingenzi byo kuri internet, ibintu imiryango yabuze abayo imaze igihe isaba.

Mu bizasuzumwa kandi harimo ibijyanye no guhuza abantu basanzwe bataziranye, no guhagarika kohereza cyangwa kwakira amashusho y’abambaye ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa