Umukandida wa Labour, Andy Burnham, yatsinze amatora yihariye (by-election) yo mu gace ka Makerfield ku wa Gatanu, atsinda umukandida wa Reform UK, Rob Kenyon. Iyi ntsinzi yamusubije mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza (Westminster) nyuma y’imyaka myinshi ari Meya wa Greater Manchester.
Iyi ntsinzi yatumye Burnham agaragara nk’umukandida ukomeye ushobora gusimbura Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, mu gihe ibitekerezo byinshi bikomeje kwibaza ku hazaza bw’ubuyobozi bw’ishyaka Labour.
Burnham yavuze ko niba abaturage bamugirira icyizere, azahindura uburyo politiki ikorwa mu Bwongereza, kandi ko azaharanira impinduka kugeza ku rwego rwo hejuru ashoboye kugeraho.
Mu gihe Burnham agaruka muri politiki y’Igihugu, Starmer we ari guhangana n’ibibazo byinshi. Nyuma yo gutsindira Labour amatora rusange yo muri Nyakanga 2024 ku buryo bukomeye, abaturage benshi batangiye kutamwishimira kubera ko atabashije kugera ku ntego yari yarasezeranyije zirimo kuzamura ubukungu, kunoza serivisi za leta no kugabanya ibiciro by’ubuzima.
Abadepite benshi ba Labour batangiye gusaba Starmer kwegura nyuma y’imikorere mibi y’ishyaka mu matora y’inzego z’ibanze yabaye muri Gicurasi. Nubwo yakomeje kuvuga ko atazegura, hari abayobozi bakuru mu ishyaka bashaka ko habaho impinduka mu buyobozi.
Uwahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, Wes Streeting, yeguye muri Gicurasi avuga ko aho igihugu gikwiye kugira icyerekezo gifatika, hari icyuho cy’ubuyobozi.
Nyuma yaho, uwari umudepite wa Makerfield, Josh Simons, yeguye kugira ngo habe amatora yihariye yatuma Burnham agaruka mu Nteko Ishinga Amategeko.
Muri gahunda ya politiki y’u Bwongereza, ishyaka riri ku butegetsi rishobora guhindura umuyobozi hagati ya manda, kandi utsinze aba ahise aba Minisitiri w’Intebe atabanje kunyura mu matora rusange y’abaturage. Mu mategeko ya Labour, umuyobozi ashobora guhatanirwa umwanya we iyo nibura kimwe cya gatanu cy’abadepite b’ishyaka bamushyigikiye.
Burnham, ufite imyaka 56 kandi uzwi ku izina rya “King of the North” (Umwami w’Amajyaruguru), amaze kuyobora Greater Manchester kuva mu 2017. Ashimirwa uruhare yagize mu iterambere ryihuse rya Manchester, kandi yiyemeje gukoresha ubwo buryo bw’imiyoborere ku rwego rw’igihugu cyose.
Ku rundi ruhande, Starmer yakomeje kuvuga ko nta gahunda afite yo kwegura. Mu nama ya G7, yavuze ko yiteguye guhangana n’uwo ari we wese wamuhatanira ubuyobozi kandi ko atazava ku nshingano yahawe n’abatoye mu 2024.
Hari amakuru avuga ko Burnham ashobora guhabwa umwanya muri Guverinoma ya Starmer, ariko abo bafatanya na Burnham bavuga ko atabishishikajwe.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko kuba Burnham yarashoboye gutsinda Reform UK muri Makerfield bituma arushaho kwiyerekana nk’umuntu ushobora kongera gukundisha Labour abaturage no kuyobora ishyaka mu gihe kiri imbere.
Mu minsi mike iri imbere, Burnham azarahira nk’umudepite mushya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza kandi birashoboka ko azagirana ibiganiro na Starmer ku hazaza bw’ubuyobozi bwa Labour. Niba abayobozi bakuru ba Guverinoma bakomeza kumushyiraho igitutu, bishobora gutuma habaho irushanwa rishya ryo kuyobora ishyaka cyangwa Burnham akegukana uwo mwanya nta bahanganye benshi bafite amahirwe yo kumutsinda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *