skol
fortebet

Mu karere ka Rulindo umugore yiyahuye nyuma yo gukeka ko asangira umugabo n’umukobwa we

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 28, May 2026

Mu karere ka Rulindo umugore yiyahuye nyuma yo gukeka ko asangira umugabo n'umukobwa we

Sponsored Ad

skol

Mu karere ka Rulindo, umurenge wa Kisaro, hamenyekanye amakuru y’umugore wiyahuye anyweye umuti wa Roketi, bikaba bikekwa ko yabitewe no kuba yaramenye ko yasanze asangira umugabo n’umukobwa we.

Mu nkuru ya Tv na Radio1 ivuga ko, Uyu nyakwigendera, akimara kunywa uyu muti wa roketi ntiyahise yitaba Imana, ahubwo yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima bahita bamwohereza ku bitaro bikuru bya byumba naho biza kwanga yoherezwa i kigali birangira aguye mu nzira.

Abaturanyi ba nyakwigendera bemeza ko nta kibazo yari afitanye n’umugabo we, ahubwo yamenye ko asangira umugabo n’umukobwa we, bagakeka ko ari cyo cyatumye yiyahura.

Umwe yagize ati “Hari amakimbirane yari afitanye n’umukobwa we ashobora kuba ari yo yatumye ibyo bindi bibaho.”

Undi yavuze ko hari umugabo wundi muri aka gace batuyemo bari bafitanye umubano wihariye, bivugwa ko uyu mugabo yaje no kugera ku mukobwa wa nyakwigendera, nawe bakaryamana.

Yagize ati “Ugahindukira ugasanga wa wundi uri ku mwana wawe mwararyamanye ntabwo byakugwa neza, byaguhangayikisha ukaba wakora n’ibi. Ngo bashobora kuba barasangiye umugabo akaba ari byo byatumye agira agahinda kenshi.”

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Télesphore Uwamahoro, we yemeje ko bataramenya impamvu uyu mugore yiyahuye kuko nta makimbirane yari mu rugo rwa nyakwigendera n’umugabo we babanaga mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa