Mu minsi itatu, ingabo za RDC zohereje drones zirenga 18 muri Minembwe
Yanditswe: Monday 02, Feb 2026
Umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho watangaje ko mu minsi itatu, ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryohereje drones zirenga 18 n’indege z’intambara mu kirere cya Komini Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kugira ngo zice abasivili.
Umuvugizi wa Twirwaneho, Col Kamasa Ndakize Welcome, yagize ati “Kuva tariki ya 30 Mutarama kugeza tariki ya 1 Gashyantare 2026, drones zirenga 18 za FARDC zoherejwe mu kirere cya Minembwe. Ibitero byazo byateje impfu z’abasivili benshi, gusenyuka kw’ibikorwaremezo bya gisivili birimo inzu zo guturamo, amavuriro n’insengero.”
Col Kamasa yasobanuye ko ibi bitero byagabwe mu bice birimo abaturage benshi, cyane cyane santere ya Minembwe irimo abahunze ibitero by’iri huriro ry’ingabo zirimo iza RDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Ati “Ibi bitero byo mu kirere byakajije umurego muri Mutarama 2026 nyuma y’aho ingabo za AFC zivuye mu mujyi wa Uvira, bishimangira umugambi wa Leta Kinshasa wo kurimbura ubwoko bw’Abanyamulenge.”
MRDP-Twirwaneho yatangaje ko mu gihe ibi bitero bikomeje, yiteguy gukomeza kurwanya ibikorwa bigamije kurimbura abasivili biri gukorwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
Col Kamasa yatangaje ko Twirwaneho izakomeza kurwanirira abasivili bari kwibasirwa

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *