skol

Mu mvugo nyandagazi, Perezida wa Niger yibasiye Macron, Talon na Ouattara

Yanditswe: Saturday 31, Jan 2026

featured-image

Perezida wa Niger, Gen Abdourahamane Tiani, yibasiye bikomeye mugenzi we uyobora u Bufaransa, uwa Côte d’Ivoire na Bénin akoresheje imvugo nyandagazi, abashinja gushyigikira abahungabanya umutekano w’igihugu cye.

Ni uburakari bwatewe n’igitero gikomeye abitwaje intwaro bagabye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Niamey mu rukerera rwo ku wa 28 Mutarama 2026 no ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere.

Minisitiri w’Ingabo wa Niger, Gen Salifou Modi, yatangaje ko itsinda ry’abacanshuro ari ryo ryateye ibirindiro by’ingabo bya 101 byubatswe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Niamey.

Yagize ati “Abasirikare bane bakomeretse, ibikoresho byangiritse birimo ububiko bw’amasasu bwafashwe n’inkongi. Mu gucika kwabyo, ibyihebe byatwitse indege eshatu za gisivile zirimo ebyiri za sosiyete ya Asky.”

Minisitiri Modi yakomeje ati “Igisubizo gikomeye cyo mu kirere no ku butaka cyahitanye abacanshuro 20, abandi 11 biganjemo abakomeretse cyane barafatwa, hafatwa ibikoresho by’intambara bifatika.”

Mu butumwa bwatambutse ku gitangazamakuru ‘La Voix du Sahel’, Gen Tiani yashimiye inzego z’umutekano zahagaritse iki gitero n’abafatanyabikorwa b’u Burusiya bazifashije muri icyo gitondo.

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Patrice Talon wa Bénin na Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire ari bo baterankunga b’abagabye igitero i Niamey.

Ati “Tuributsa abaterankunga b’aba bacanshuro, barimo Emmanuel Macron, Patrice Talon na Alassane Ouattarra: twumvise bamoka bihagije, bagomba kwitegura kutwumva natwe.”

Ishami ry’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State mu karere ka Sahel (ISIL) ryemeje ko ari ryo ryagabye iki gitero, kandi ko ryangije byinshi. Leta y’u Bufaransa, Bénin na Côte d’Ivoire na zo ntacyo ziravuga ku magambo ya Gen Tiani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa