Muri Sudani abasivili barenga 400 baguye mu bitero bya RSF
Yanditswe: Tuesday 15, Apr 2025

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ibitero biheruka kugabwa mu cyumweru gishize byagizwemo uruhare n’umutwe wa RSF mu Mujyi i Darfur muri Sudani byahitanye abarenga 400.
UN yatangaje ko mu Cyumweru gishize, RSF yagabye ibitero bikomeye harimo n’ibyo yagabye mu nkambi hafi n’Umujyi wa el-Fasher; aho yifashishije indege kugira ngo ifate Darfur iri mu maboko y’ingabo z’Igihugu ari nazo bahanganye.
Intambara hagati y’impande zombi kuva muri Mata 2023 ikomeje kwangiza byinshi kandi abantu barenga za miliyoni bugarijwe n’inzara abandi bahunze ingo zabo.
Loni yatangaje ko yagenzuye ubwicanyi bwakozwe hagati yo ku wa Kane no ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize igasanga abarenga 148 barishwe.
Biteganyijwe ko abayobozi mpuzamahanga mu kumvikanisha impande zihanganye bazahurira i Londres mu Bwongereza mu bihe bitandukanye mu biganiro bigamije guhosha ayo amakimbirane.
Umuvugizi wa Loni Ravina Shamdasani, yatangarije BBC ko nubwo igenzura ry’abishwe rigikomeje hamaze kubarurwa abarenga 400 baguye muri ibyo bitero.
Yanavuze ko ibyo bitero byaguyemo abakozi icyenda b’umuryango utabara imbabare bapfuye mu buryo butunguranye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, RSF yavuze ko atari yo nyirabayazana w’ibyo bitero byibasiye abasivili kandi ko amashusho y’ubwicanyi yakwirakwijwe muri Zamzam yateguwe kugira ngo ateshe agaciro ingabo zayo.
Ku Cyumweru, RSF yigaruriye inkambi ya Zamzam ariko Loni yatangaje ko icyo gitero cyimuye ingo ziri hagati y’ibihumbi 60 na 80.
Raporo ya Loni ivuga ko nibura abantu 20.000 bishwe abandi miliyoni 13 bakurwa mu byabo, ndetse hafi miliyoni enye bakaba barahungiye mu bihugu by’abaturanyi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *