skol

Murumuna w’Umwami Charles III w’u Bwongereza yafunguwe

Yanditswe: Friday 20, Feb 2026

featured-image

Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko yarekuye Andrew Mountbatten-Windsor wahoze ari Igikomangoma wari umaze amasaha afunzwe ari guhatwa ibibazo ku mubano yari afitanye na Jeffrey Epstein wahamijwe ibyaha bifitanye isano no gushora abana b’abakobwa mu busambanyi.

Ku gicamunsi cyo ku wa 19 Gashyantare 2026 nibwo Polisi ikorera mu karere ka Thames Valley yatangaje ko yataye muri yombi Andrew usanzwe ari murumuna w’Umwami Charles III wari wujuje imyaka 66 y’amavuko.

Gusa mu ijoro ryo kuri uyu munsi ni bwo Polisi yatangaje ko Andrew yafunguwe by’agateganyo ndetse ko agiye gukomezwa gukorwaho iperereza ku mubano yari afitanye na Jeffrey Epstein.

Uyu mugabo wahoze ari Igikomangoma yafotowe ubwo yasohakaga kuri sitasiyo ya polisi ahagana Saa Moya zo mu Bwongereza nyuma y’umwanya yari amazemo ari guhatwa ibibazo.

Andrew wujuje imyaka 66 y’amavuko uyu munsi ni umwana wa Elizabeth II wabaye Umwamikazi w’u Bwongereza, akaba murumuna w’Umwami Charles III.

Ubwo Umwami w’Ubwongereza Charles III, yitabiraga ibirori byo kwerekana imideli mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Londres, yabajijwe icyo avuga ku itabwa muri yombi rya murumuna we ntiyagira icyo abivugaho.

Umwami Charles III utigeze abwirwa mbere ko Andrew agiye gutabwa muri yombi, yahise asohora itangazo avuga ko ahangiyikishijwe no kuba uyu muvandimwe afunzwe gusa ko amategeko akwiriye gukurikizwa, ibyo ahurizaho n’umuhungu we Prince William hamwe n’umugore we.

Itangazo ryagiraga riti “Itegeko rikwiriye gushyirwa mu bikorwa.”

Andrew Mountbatten-Windsor wamaze gucibwa mu muryango w’ibwami kubera uruhare rwe mu byaha Epstein yari akurikiranyweho yatangiye gukorwaho igenzura ricukumbuye nyuma y’inyandiko zirenga miliyoni eshatu zashyizwe hanze mu mpera za Mutarama 2026, zijyanye n’ikirego cya Epstein.

Inyandiko ziheruka gushyirwa hanze zigaragaza ko mu 2010, Andrew Mountbatten-Windsor yasangije Epstein inyandiko z’ibanga z’ubucuruzi bw’u Bwongereza.

Epstein yakurikiranyweho ibyaha byo gucuruza abana hagamijwe kubasambanya, gusa mu 2019 asangwa muri gereza yapfuye, bivugwa ko yiyahuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa