skol

Musanze: Polisi yafashe uwiyitaga Umusirikare wa RDF ukekwaho kwiba Moto

Amakuru   Yanditswe na: SHEMA EMMANUEL 18 February 2022

Polisi ikorera mu karere ka Musanze ku bufatanye n’abashinzwe umutekano mu bamotari, bafashe uwitwa Habimana Célestin ukekwaho kwiba Moto yiyita umusirikare wa RDF.


Habimana w’imyaka 25 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Muhoza, mu kagari ka Mpenge, Umudugudu wa rukoro ku wa gatatu ushize taliki ya 16 Gashyantare.

Uyu mugabo, moto akekwaho kwiba akaba ariyo mu bwoko bwa TVS Victor ifite ibirango RD 371J. Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga yavuze ko Habimana yahagaritswe n’abashinzwe umutekano mu bamotari bo mu Karere ka Musanze bamubajije ibyangombwa bya moto n’uruhushya rumwemerera kuyitwara arabibura. Bamubajije ibyangombwa bye avuga ko ari umusirikare avuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba.

SP Ndayisenga yagize ati” Bamaze kumuhagarika bamushyikirije Polisi abazwa ibyangombwa bya moto arabibura, bamubaza uruhushya rumwemerera kuyitwara ararubura. Yabajijwe ibyangombwa bye nabyo arabibura avuga ko ari umusirikare avuye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba, nta karita ya gisirikare afite ntanashobora gusobanura aho akorera cyangwa aho avuka.

SP Ndayisenga yakomeje avuga bicyekwa ko iyo moto yari yayibye, yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane nyiri moto. Yakomeje akangurira abantu gutwara ibinyabiziga babifitiye ibyangombwa.

Ati” Ntabwo byemewe gutwara ikinyabiziga udafite ibyangombwa byacyo n’ibikwemerera gutwara icyo kinyabiziga. Akenshi usanga bene bariya bantu aribo bakora ibyaha bifashishije biriya binyabiziga nko gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ubujura, gutwara abanyabyaha n’ibindi, Habimana yageretseho no kwiyitirira urwego adakorera.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Author : SHEMA EMMANUEL

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amatora :Uko byifashe mu Bufaransa ku munsi wanyuma wo kwiyamamaza

Kuri uyu Wagatanu tariki ya 8 Mata 2022 niwo munsi wanyuma wo kwiyamamaza...
8 April 2022 0

Congo: Inyeshyamba zongeye kurasa undi musirikare wa MONUSCO

Amakuru aturuka muri Congo ,mu ngabo za MONUSCO aravuga ko undi musirikare...
6 April 2022 0

Bimwe mu bihungu by’u Burayi byatangiye kuvuga ko ibihano byafatiwe u...

Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Mateusz Morawiecki, yavuze ko ibihano barimo...
3 April 2022 0

DR Congo: Inyeshyamba za M23 zarekeye imirwano

Ingabo z’inyeshyamba za M23 zimaze iminsi mu mirwano n’ingabo za leta FARDC...
2 April 2022 0

Perezida wa Ukraine yirukanye abayobozi bakomeye bo munzego...

Umukuru w’ihugu cya Ukraine Volodymyr Zelenskiy yatangaje ko yerukanye...
1 April 2022 0