skol

Musenyeri wari gusoma Misa yo gusengera Besigye yabuze, Museveni ashyirwa mu majwi

Yanditswe: Monday 23, Feb 2026

featured-image

Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Rubaga, Paul Ssemogerere wagombaga gusoma Misa yo gusengera Kizza Besigye byarangiye atabonetse ndetse irasubikwa, bikekwa ko yabujijwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Ni Misa yari iteganyijwe Saa 13:00 z’i Kampala. Abagize umuryango wa Besigye barimo umugore we, Winnie Byanyima n’abandi bageze mu Kiliziya batungurwa no gusanga Alitari yera, ndetse bigera Saa 14:00 nta Mupadiri n’umwe wari wahahinguka.

Nyuma baje kubwirwa ko Misa yasubitswe, gusa ntihatangazwa impamvu, ndetse kugeza ubu ntacyo Diyosezi ya Lubaga yatangaje kuri iki cyemezo.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, umugore we Besigye, Winnie Byanyima yavuze ko afite amakuru ko iyi Misa yasubitswe ku itegeko rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Ati “Ejo nahamagawe na Musenyeri Ssemogerere ambwira ko Perezida Museveni yamuhamagaye, amusaba gusubika Misa. Ntabwo iyi Misa yabashije kuba kubera itegeko rya Perezida, mureke dusenge dutuje, ariko iyi ni inshuro ya mbere mbonye Perezida yamagana icyemezo cyo gusengera umuturage.”

Besigye yatawe muri yombi tariki ya 16 Ugushyingo 2024 ubwo yari yagiye i Nairobi kwitabira ibirori byo kumurika igitabo cy’umunyapolitiki Martha Karua utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya.

Akurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira igihugu. Ni ibyaha bihuzwa n’umugambi wo gukura Perezida Yoweri Museveni ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa