skol
fortebet

Museveni ntiyumva uburyo abandi bajya ku Kwezi Abanya-Uganda bahugiye mu kumansura

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Thursday 09, Apr 2026

Museveni ntiyumva uburyo abandi bajya ku Kwezi Abanya-Uganda bahugiye mu kumansura

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagaragaje ko hari ibihugu byateye imbere ku buryo bifite ibikorwa bifatika birimo kujya ku Kwezi, mu gihe Abanya-Uganda bo bahugiye mu byo kumansura.

Yatanze urugero ku bahanga barimo Abanyamerika baherutse mu butumwa ku Kwezi bwa Artemis II, akibaza impamvu Abanya-Uganda bo batajyayo.

Ibi yabitangaje ku 8 Mata 2026, avuga ko hari ibihugu byateye imbere mu nguni zose by’umwihariko agaruka ku Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zifite ibikorwa ku butaka, mu kirere mu mazi no mu isanzure.

Ati “Ubu tuvugana icyogajuru cya Amerika kiri kuzenguruka Ukwezi twe turi hano Kyankwanzi turya amakaroni. Ibi bintu biteye ubwoba, ni gute Uganda yagira ibikorwa bya gisirikare mu mazi ? Nta n’ubwo twegereye amazi. Ariko n’abayegereye ntabyo bafite, ahubwo bafite ubwato buto bwo mu mazi.”

Museveni yavuze ko n’abafite ubutaka batabubyaza umusaruro, agaragaza ko hakwiriye ubufatanye bwa politiki muri Afurika y’Iburasirazuba.

Arakomeza ati “Natwe dukeneye kujya mu nyanja, ntabwo mvuze ngo tujye kurwana n’abandi bantu, ariko dukeneye kujya mu nyanja tukamenya ibiberamo, nyuma ya byose harimo umutungo mwinshi, amafi, ibiki, byose ni ho biri, ariko ntituriyo.”

Uretse umutungo, Museveni yagaragaje ko bakeneye gukoresha amazi magari ku bijyanye n’umutekano, ndetse ko bidakwiye kugarukira aho gusa, ahubwo no ku Kwezi bakwiye kujyayo bakamenya ibibera mu isanzure.

Ati “Mujye no ku Kwezi. Ukwezi ni umutungo rusange w’abantu, ariko turi hano Kyankwanzi tubyina kugeza tugeze ku butaka, mu gihe abandi bari ku Kwezi batureba nk’’intozi.”

Ku wa 2 Mata 2026 ni bwo icyogajuru cy’Abanyamerika, mu butubwa bwa Artemis II, cyahagurutse ku Isi kijyanye abahanga mu by’isanzure bane.

Ni urugendo byari biteganyijwe ko ruzamara iminsi 10, aho babanje kuzenguruka Isi bakabona kwerekeza ku Kwezi ariko ntabwo bagombaga kuguhagararaho.

Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’isanzure, NASA, cyatangaje ko aba bahanga mu by’isanzure batangiye urugendo rugaruka ku Isi, ndetse ko ari bo bageze mu ntera ya kure mu mateka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa