Museveni yatangiye kuyobora EAC, asaba ibihugu kunga ubumwe nka Amerika
Yanditswe: Saturday 07, Mar 2026
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangiye kuyobora umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), asaba ibihugu biwugize kunga ubumwe kugira ngo bigere ku iterambere byifuza.
Museveni yahawe iyi nshingano kuri uyu wa 7 Werurwe 2026 ubwo i Arusha muri Tanzania habaga inama y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC n’ababahagarariye.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye ko ibihugu bya EAC byihuza mu rwego rwa politiki, agaragaza ko ari bwo bizagira ubwirinzi bukomeye ku buryo nta mwanzi ushobora kubihungabanya n’ubukungu butajegajega.
Ku bumva ko kunga ubumwe kwa EAC ari ubushake bwabo, Museveni yagaragaje ko bakabaye babifata nk’itegeko kuko kutabikora bituma ibihugu bigize uyu muryango bijya kure y’amahirwe y’iterambere burundu.
Yagize ati "Bamwe bumva ko kunga ubumwe ari ubushake. Uko mbitekereza, iteka numva ko ari ngombwa kunga ubumwe cyangwa se tukisanga twarasigaye inyuma burundu.”
Museveni yagaragaje ko kubera imbaraga zo kwishyira hamwe, umusaruro mbumbe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wageze kuri miliyari ibihumbi 31,8 z’Amadolari mu gihe iya Afurika yose ari miliyari 3600.
Yasobanuye ko impamvu ubukungu bw’ibihugu bya Afurika buri hasi ugereranyije n’ibindi bihugu nka Amerika, u Bushinwa, u Buhinde na Koreya y’Epfo, ari uko Abanyafurika badahuza nubwo byitwa ko babonye ubwigenge mu myaka myinshi ishize.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye ibihugu bya Afurika ko byagira ubumwe buvanze n’ubwigenge, bikita ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu binyuze koroshya ubucuruzi kugira ngo bigere ku rwego nk’urwo Amerika n’ibindi byagezeho.
Perezida Yoweri Museveni yasimbuye Dr. William Samoei Ruto ku buyobozi bwa EAC. Biteganyijwe ko azamara muri iyi nshingano umwaka umwe, asimbure n’uwo mu kindi gihugu nk’uko amategeko agenga uyu muryango abiteganya.
Perezida Museveni yasimbuwe na William Ruto, amenyesha ibihugu bya EAC ko kunga ubumwe bidakwiye kuba ubushake

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *