skol

Museveni yohereje Visi Perezida i Washington D.C

Yanditswe: Thursday 04, Dec 2025

featured-image

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yohereje Visi Perezida, Jessica Alupo, i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muhango wo gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Visi Perezida wa Uganda yageze i Washington D.C mu ijoro ryacyeye, asangayo abandi bayobozi benshi bo mu bihugu by’akarere.

Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi wa RDC, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na William Ruto uyobora umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bamaze kugera muri Amerika.

Abahagarariye Leta ya Qatar, Togo n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na bo bategerejwe muri uyu muhango.

Biteganyijwe ko aya masezerano asinywa kuri uyu wa 4 Ukuboza 2025, atangiza urugendo rutoroshye ruganisha akarere ku mahoro arambye.

Tariki ya 27 Kamena, u Rwanda na RDC byasinye amasezerano yibanda ku gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi. Ay’uyu munsi yibanda ku bufatanye mu by’ubukungu.

Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, arahagararira Perezida Museveni mu muhango wo gusinya aya masezerano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa