skol

Nangaa yagaragaje ko itangazo rya Leta ya RDC ryo kwemera agahenge riyobya uburari

Yanditswe: Saturday 14, Feb 2026

featured-image

Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yagaragaje ko itangazo ry’ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryemera agahenge kifujwe na Leta ya Angola ririmo kuyobya uburari kuko ibitero by’ingabo z’iki gihugu bikomeje.

Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2026, ibi biro byatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi “yemeye” aka gahenge, bisobanura ko mu bikagize harimo kutagura ibirindiro, kutongerera imbaraga ingabo ziri mu bice biberamo imirwano no guhagarika kwakira ubufasha buva mu mahanga.

Uyu munsi, Nangaa yasubije ko AFC/M23 yiyemeje kubahiriza agahenge kemerejwe muri gahunda y’amahoro ya Doha, ishingiye ku ihame ryo kubahiriza inshingano mu rwego rwa politiki n’ubushake bwo kugera ku mahoro binyuze mu biganiro.

Nangaa yatangaje ko Leta ya RDC iri kugerageza gutangira ibiganiro bishya mu gihe ibindi bikomeje, asobanurra ko ibyo bishobora gusubiza inyuma intambwe yatewe mbere, bigakereza ibisubizo byagakemuye ibibazo byihutirwa.

Yagize ati "Binyuranyije n’itangazo ryo kwemera agahenge, Leta ya Kinshasa yagaragarije mu bikorwa byagenzuwe, gukomeza ibikorwa byo gushoza intambara. Ibitero bigabwa mu bice bituwe cyane, gukoresha abacanshuro no kurasa buhumyi bigira ingaruka ku basivili batagira kirengera, bigaragaza amahitamo yayo yo gukomeza intambara, irenga ku byo yiyemeje."

Uyu muyobozi yakomeje ati "Kuri AFC, itangazo rya Kinshasa ryo kwemera ihame ry’agahenge si ikindi, ni uburyo bwo kwiyamamaza gusa no kugerageza kuyobya uburari, hagamijwe kubeshya abaturage n’umuryango mpuzamahanga, kwihunza inshingano no guhisha ko ikomeje gahunda ya gisirikare."

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yamenyesheje abanyamakuru bari i Goma ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye ibindi bitero.

Corneille Nangaa yatangaje ko iri tangazo riyobya uburari kuko Leta ya RDC ikomeje intambara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa