skol
fortebet

NASA yongeye gukura imitima abatuye isi ubwo yatangazaga akaga kayugarije

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 22, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubumenyi bw’ikirere NASA cyatangaje ko ikibuye kinini kingana n’umunara uzwi nka London Eye kiri kwegera isi ndetse mu myaka mike iri imbere gishobora kuzayikubitaho kikayangiza.

Nkuko byatangajwe mu bushakashatsi buherutse gukorwa,iki kibuye gifite umurambararo wa metero 160 gikomeje kutwegera ndetse mu minsi mike gishobora kuzagwa ku mubumbe wacu w’isi kiwangize.

Iki kibuye kingana na London Eye izwi cyane ku isi

Nkuko NASA ibitangaza iki kibuye kigenda ibirometero ibihumbi 20,000 ku isaha ndetse gikomeje gusatiraisi bikabije ku buryo mu myaka mike iri imbere ishyano rishobora kuzagwira isi.

Nubwo iki kibuye kiri kure y’isi ibirometero birenga miliyoni 3,NASA yavuze ko umuvuduko gifite gisatira isi uteye inkeke ndetse ko gishobora kuzarimbura imwe mu mijyi ikomeye abantu amamiliyoni bakahasiga ubuzima.

Iki kibuye kizwi nka "2010 WC9" cyari kimaze imyaka 8 cyaraburiwe irengero ariko mu minsi ishize cyongeye kuboneka aho gishobora kuzangiza isi mu myaka 300 iri imbere

Ibitekerezo

  • Bavandimwe ibintu by a science mujye mubihuza nubuhanuzi bwo mu jambo ry’Imana ibibintu mubihuze n’amagambo aboneka mugitabo cy,’umuhanuzi Daniel ahavugango nkuko wabonye ibuye rinini ryamanutse ritarimbuwe nintoki z’umwana w’umuntu rikamenagura icyogishushanyo.... Muhasome murahakura igisubizo

    Ntakibazo nzaba nshaje

    Icyo kibuye ni Kristo uri hafi kuza. Ubwo Imana iba yabyerekanye mu ishusho y’ibuye ariko ukuri kwabyo ni Kristo Yesu.

    nonese mu myaka 300 technology izaba itarabona uburyo bwo kurinda umuturage utuye Ku isi cyangwa ntibazaba barimukiye Ku yindi mibumbe!ahhhhh
    uretse ko rwose kubona n’icyo utabonera igisubizo ari akaga!NASA iba ishaka no gukomeza kuvugwa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa