skol

Ndayishimiye wanze ko impunzi z’Abanye-Congo zitaha yatabaje RDC ngo izifashe

Yanditswe: Sunday 18, Jan 2026

featured-image

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, wanze ko impunzi z’Abanye-Congo zitahuka yongeye gutakira Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ayisaba ubufasha bwo kuzitaho kuko u Burundi budafite ubushobozi bwo kuzifasha.

Ubwo intambara yahuje Ihuriro AFC/M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC, FARDC, Wazalendo, iz’u Burundi na FDLR, mu bice bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yatumye bamwe bahungira mu Burundi.

Nyuma y’uko ibice by’Umujyi wa Uvira byongeye kugira umutekano, bamwe bashatse kongera gutaha ariko u Burundi bwafunze imipaka bubabera ibampa.

Abahungiye mu Burundi bakomeje kugorwa n’ubuzima aho bamwe bakuriramo n’impfu ziturutse ku ndwara ziterwa n’umwanda wo mu nkambi.

Mu kiganiro n’umunyamakuru, Hariana Verás Victória, umwe mu bazwi ho kuba umuzindaro w’ubutegetsi bwa RDC n’abambari babo, Ndayishimiye yavuze ko Guverinoma ya RDC ikwiye gukurikirana abaturage bayo ikabaha ubufasha.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko zimwe muri izo mpunzi zakiriwe mu miryango mu gihe abandi badafite imiryango mu Burundi bagiye mu nkambi.

Yavuze ko nubwo u Burundi bwakiriye impunzi nyinshi byagaragaye ko Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi ntacyo riri gukora mu kwita kuri izo mpunzi z’abanye-Congo, asaba ubutegetsi bwa Tshisekedi ubufasha.

Ati “Ndasaba Guverinoma ya RDC kureba uko yabafasha, kubera ko njyewe mbafata nk’abantu batari impunzi ahubwo nk’abantu bavuye ahantu hamwe bajya ahandi kuko batahunze Guverinoma ya Congo, bahunze umwanzi wateye RDC.”

Yakomeje ati “Ni ukuvuga ko Guverinoma ya Congo ifite inshingano zo kubakurikira no kwita ku buzima bwabo, imibereho myiza y’abo aho bari kubera ko batahunze guverinoma. Ntabwo ari abanzi ba Guverinoma. Ni yo mpamvu tuvuga ko yabafata nk’abantu bavuye mu gace kamwe bakajya mu kandi.”

Ndayishimiye yakomeje agaragaza ko RDC ishobora guhamagarira imiryango mpuzamahanga mu gufasha mu bikorwa by’ubutabazi n’ubugiraneza kuko u Burundi budafite ubushobozi bwo kubitaho.

Yakomeje ati “Ku Burundi turagerageza gukangurira abaturage gufasha izi mpunzi ariko mu by’ukuri biragoye. U Burundi ntabwo bufite ubushobozi bukenewe bwo kwishingira izo mpunzi ariko nyine tugomba gufatanya.”

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, u Burundi bwakiriye impunzi zirenga ibihumbi 100 zahunze imirwano yabereye mu bice byo mu kibaya cya Ruzizi. Zahasanze izindi zari zihamaze igihe kinini.

Impunzi nshya zashyizwe mu nkambi z’agateganyo zegereye umupaka, zimaze iminsi zitakambira Leta y’u Burundi kugira ngo izifungurire inzira, zitahe kubera ko ubuzima zibayemo bugoye cyane kuko inyinshi zikomeje gupfa.

Leta y’u Burundi yirengagije icyifuzo cy’izi mpunzi, itangira ibikorwa byo kuzimurira mu nkambi za kure y’umupaka zirimo iya Busuma mu yahoze ari intara ya Ruyigi. Zasanze ubuzima bwaho na bwo bugoye cyane ndetse zanatangiye kwigaragambya zisaba kwemererwa gutahuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa