skol

Ndayishimiye yasabwe gukemura ibibazo by’u Burundi, aho kubiharira Imana

Yanditswe: Monday 03, Nov 2025

featured-image

Umuryango PARCEM wita ku bikorwa bigamije guhindura imyumvire y’abaturage, wasabye Perezida Evariste Ndayishimiye gukemura ibibazo byugarije u Burundi aho kubiharira Imana.

Perezida Ndayishimiye uyobora u Burundi kuva muri Kamena 2020, yumvikanye kenshi avuga ko Imana ikunda igihugu cyabo kandi ko izakiyobora mu rugendo rw’iterambere, inakemure ibibazo bicyugarije.

Bigaragara ko ari wo murongo ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi rigenderaho, kuko na Pierre Nkurunziza wayoboye iki gihugu kuva mu 2005 yakundaga kugaragaza ko Imana ikunda u Burundi kurusha ibindi bihugu, akanayiragiza ibibazo byabwo.

Umuyobozi wa PARCEM, Faustin Ndikumana, yibukije Perezida Ndayishimiye ko Abarundi bamutoye kugira ngo akemure ibibazo bibugarije, bityo ko kuvuga ko Imana ari yo izabikemura bidafite ishingiro.

Yagize ati: "Guhungira mu bintu by’Imana, ‘Imana izatuzanira igisubizo, ikunda u Burundi’, Imana ikunda ibihugu byose. Bagutoye kugira ngo ushake ibisubizo by’ibibazo by’Abarundi, ntibaruhije. Ntituba twagutoye ngo usabe Imana ari yo ibikora mu mwanya wawe. Imana yaduhaye ubwenge twese, nawe yabuguhaye, iri kureba icyo uri kubukoza.”

Ndikumana yagaragaje ko u Burundi bwugarijwe n’ibibazo by’iterambere mu buryo butandukanye, kandi ko ibyo bigaragazwa n’ibimenyetso birimo ibikorwaremezo by’ingenzi bititaweho, mu gihe abayobozi bubaka amagorofa, bagura n’imodoka zihenze.

Ati: "Igihugu ubona ko ubuyobozi bwamunzwe no kunyereza umutungo, uzabona inyubako ndende z’abayobozi n’imodoka nziza z’ama-V8, ugiye ku bikorwaremezo by’igihugu, urebe amatara, amazi, imihanda, ibiraro, inzu za Leta, za kaminuza, ibiro bishaje, ukabona imodoka zikaze, V8 zinyuranaho, amagorofa, ibibanza…”

Tariki ya 23 Ukwakira, Perezida Ndayishimiye yatangarije abaturage ko ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli cyari kimaze imyaka myinshi cyakemutse, ategeka abafite sitasiyo kujya kubigura muri sosiyete y’igihugu ibishinzwe, SOPEBU.

Icyo gihe yagize ati: "Igitoro cyabonetse, kiruzuye. Tubwire abo mu masitasiyo ngo mufate igitoro, ngo ‘Nta mafaranga nifitiye’. Mbwira uwo muntu wubatse sitasiyo utagira amafaranga. Kubera ko bari barakigize urucuruzo bw’ubujura, ubu barababaye.”

Ndikumana yagaragaje ko nubwo Ndayishimiye avuga ko “igitoro cyuzuye”, bigaragara ko igihari kidahagije kuko abafite imodoka baracyasabwa gusimburana kuri za sitasiyo hashingiwe kuri nimero zazo.

Ati: “Icyo gitoro cyuzuye, tugasubira mu ma-plaques yo ku wa Mbere, ku wa Kabiri, ku wa Gatatu ni icya he? Njyewe ko imodoka yanjye inywesha ngo ku wa Gatanu, ku wa Kane…Ngo igitoro kiruzuye, oya, icyanze kiranze!”

Kuva mu mwaka ushize, Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bubitse amabuye y’agaciro menshi, kandi ko nibutangira kuyacukura, buzajya ku rutonde rw’ibihugu bikize, na bwo bujye butanga inkunga.

Mu kwezi gushize, uyu Mukuru w’Igihugu yohereje ibyiciro bibiri bya toni z’amabuye y’agaciro zirenga 400, asobanura ko amafaranga azavamo azakemura ikibazo cy’ibura ry’Amadolari mu Burundi n’ibindi bibazo birimo icy’ibikomoka kuri peteroli.

Ndikumana yagaragaje ko niba Perezida Ndayishimiye yaravugishije ukuri, akwiye kugaragaza amafaranga aya mabuye y’agaciro yinjije n’ibibazo agiye gukemura, naho ubundi ngo bitabaye ibyo, ntaho byaba bitandukaniye no mu myaka yashize, aho amafaranga yose yinjijwe n’uyu mutungo yaburiwe irengero.

Ati: "None amabuye y’agaciro ntahora agenda? Erega si igihuha. Twebwe tureba umusaruro bizazana. Duhe umusaruro w’amabuye y’agaciro.”

Leta y’u Burundi yari yateganyije ko amabuye y’agaciro azinjiriza igihugu miliyari 26 Fbu mu mwaka ushize. Gusa ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko nta n’igiceri cyinjiye mu kigega cy’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa