skol

Ndayishimiye yavuze ko amabuye y’agaciro yohereje mu mahanga yinjirije u Burundi miliyoni 6,8 $

Yanditswe: Saturday 15, Nov 2025

featured-image

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko amabuye y’agaciro aherutse kohereza mu mahanga yinjirije iki gihugu miliyoni 6,83 z’Amadolari.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 14 Ugushyingo, Perezida Ndayishimiye yasobanuye amabuye y’agaciro amaze koherezwa mu mahanga arimo toni 260 za Améthyste, toni 172 za Quartz na toni 26 za Agate.

Ati: “Turebye neza umusaruro tumaze kubona, harimo ataroherezwa nk’ibilo 980 bya Améthyste, ibilo 134 bya Coltan, ibilo 812 bya Gasegereti, toni 15 zirenga gato za Béryllium na toni 6 za Agate. Ubu rero turebye amabuye y’agaciro tumaze gushora bufite agaciro kagera kuri 6.834.000 by’Amadolari ya Amerika.”

Perezida Ndayishimiye yatangaje ko u Burundi bufite ubwoko 26 bw’amabuye y’agaciro kandi ko ari mu birombe 267 birimo 119 bya Zahabu, kandi ko 247 biri gucukurwa n’urubyiruko rw’Abarundi.

Kuri Zahabu, uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati “Ayo masite 119 turabona ko bamaze gucukura amabuye yaba akabakaba nka toni irengaho gakeya, rero tukabona ko nitumara kubitunganya neza, umusaruro uzaba munini cyane.”

Yavuze ko nta bushakashatsi bufatika burakorwa mu Burundi kugira ngo hagaragare ingano y’amabuye y’agaciro ari muri iki gihugu, keretse Nickel yo muri Komini Musongani byagaragaye ko “yaba ifite agaciro ka miliyari 208 z’Amadolari ya Amerika” kandi ko aha hantu hari andi mabuye menshi.

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu Burundi byari bimaze iminsi 100 byari nk’igerageza, kuko urubyiruko rwakoresha amaboko. Yagaragaje ko imashini niziboneka, hazaboneka umusaruro mwinshi.

Guverinoma y’u Burundi igaragaza ko nubwo hashize imyaka myinshi iki gihugu cyohereza amabuye y’agaciro mu mahanga, nta n’igiceri na kimwe yacyinjirije. Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko byatewe n’uko abantu bayanyerezaga mu ibanga.

Perezida Ndayishimiye yatangaje ko u Burundi bufite ubwoko 26 bw’amabuye y’agaciro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa