Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko yategetse igisirikare cy’igihugu cye kwigarurira 70% by’Agace ka Gaza Strip, mu gihe intambara imaze igihe ihitana ubuzima kandi isenya ibikorwa remezo byinshi muri ako gace.
Iri tegeko rivugwa ko rije rinyuranyije n’amasezerano y’agahenge yashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Israel yari yemeye kugabanya ibikorwa bya gisirikare mu rwego rwo gushaka amahoro arambye.
Ubu bivugwa ko ingabo za Israel zigenzura hafi bibiri bya gatatu bya Gaza, aho zikomeje gusunika imipaka zigenzura zigafata ibindi bice by’aka gace gatuwe cyane n’abasivili.
Ibi bikorwa bikomeje guteza impaka zikomeye ku rwego mpuzamahanga, aho ibihugu bitandukanye n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bikomeje gusaba ko habaho agahenge nyako no kurinda abasivili bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara.
Kugeza ubu, nta mwanzuro wihariye uratangazwa ku ruhande rwa Palestine, mu gihe isi yose ikomeje gukurikirana uko ibintu bigenda bihinduka muri ako karere kamaze igihe mu bibazo bikomeye by’umutekano muke.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *